Kwita Izina:Ne-Yo na Meddy bajyiye gutaramira abanyarwanda,menya ibindi by’amamare bizaza muri uyu muhango

INGLEWOOD, CA - MARCH 11: Recording artist Ne-Yo attends the 2018 iHeartRadio Music Awards at the Forum on March 11, 2018 in Inglewood, California. (Photo by Axelle/Bauer-Griffin/FilmMagic)

Umuhanzi w’umunyamerika Ne-Yo wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo: So sick,Miss Independent, Sexy Love n’izindi zitandukanye ajyiye gutaramira abanyarwanda ari kumwe na Meddy umwe mu bahanzi basanzwe bakunzwe cyane mu Rwanda.

Ibi byatangatijwe mu Kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe na RDB cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kanama 2019.

Belise Kaliza umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB aganira n’abanyamakuru yavuze ko iki gitaramo kizaba tariki 7 Nzeri 2019 mu gihe umuhango wo kwita izina utegerejwe tariki 6 Nzeli

yakomeje ashimangira ko igitaramo cyo kwita izina cy’uyu mwaka cyatumiwemo abahanzi barimo Meddy na Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yongeyeho ko aba bahanzi nabo bazita  amazina abana b’ingagi.

Ibindi byamamare ku isi byatumiwe mu Kwita Izina harimo Tonny Adams wakiniye Arsenal Fc ndetse akaba na kapiteni wayo mu gihe cy’imyaka 14 ndetse na Louis Van Gaal watoje amakipe akomeye ku isi nka FC Barcelona, Manchester United, Bayern Munich, Ajax Amsterdam n’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi.

Ibirori byo Kwita Izina ingangi bizabera mu Karere Ka Musanze abana 25 b’ingagi ni bo bazitwa amazina.

 

@igicumbinews.co.rw