Kenya: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwambika abakobwa ubusa

Umukozi w’uruganda rutunganya forumaje mu gihugu cya Kenya,   yasanze ugakoresho kifashishwa  n’abakobwa igihe bari mu mihango kajugunywe  ahatarabugenewe, abajije ab’igitsina gore bakora muri urwo ruganda uwaba yakoze iryo kosa  bose barabihakana, niko gufata icyemezo cyo kubategeka bose gukuramo imyenda  kugira ngo arebe uri mu mihango waba wataye ako gakoresho ahatarabugenewe.

Uru ruganda rubinyujije ku rubuga rwarwo rwasabye imbabazi z’ibyabaye runavuga ko rwamaze kwirukana uwo muyobozi wambitse ubusa abagore.

Polisi yabwiye ibitangazamakuru byo muri iki gihugu cya Kenya ko yamaze guta muri  yombi abantu batatu abakekwaho icyo cyaha, ibanje kuganiriza abagikorewe  inavuga ko icyaha nk’iki atari ubwa mbere gikozwe muri iki gihugu.



Mu kwezi kwa Kabiri muri uyu mwaka nabwo senateri Orwoba yategetswe gusohoka mu nteko kubera amaraso yagaragaraga ku pantalo yari yambaye , ibintu abenshi bakomeje kwamagana bavuga ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

@igicumbinews.co.rw 



Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: