Umupadiri yapfiriye muri Lodge arimo gusambana n’umugore w’abandi

Umupadiri wo muri kiliziya Gatolika ya Mutagatifu Petero, iherereye mu gace ka Ruai, mu mujyi wa Nairobi, mu gihugu cya Kenya, yapfiriye muri Lodge aho yari yagiye gusambanira n’umugore w’abandi.

Raporo yasohowe na Polisi ivuga ko uyu mupadiri witwa Kariuki Wanjiku w’imyaka 43 yagiye gufata icyumba muri Hotel, mu ijoro ryo ku wa Gatanu Tariki ya 07 Nyakanga 2023, ari kumwe n’umugore w’imyaka 32 basanzwe banakorana.




Bukeye ahagana saa mbili za mu gitondo zo ku wa Gatandatu Tariki ya 08 Nyakanga 2023, umugore yahamagaye ubuyobozi bwa Hotel abubwira ko padiri bari kumwe ameze nabi arimo gutaka cyane, bahita bamujyana ku bitaro bya Kenol bibegereye bakoresheje imodoka ye ya Toyota Harrier y’umukara ahageze ahita apfa.

Police ikomeza ivuga ko umubiri wa nyakwigendera wavanywe kuri Hotel woroshwe amashuka y’umweru.

Citizen TV iravuga ko umurambo wa padiri Kariuki wajyanwe ku bitaro bya Nairobi gukorerwa isuzuma kugirango hamenyekane icyamwishe.




@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: