Kameruni: Abagwiriwe n’inzu bageze kuri 33

Mu gitondo cyo ku cyumweru mu mujyi wa Kameruni  nibwo inzu  y’igorofa yagwiriye indi nzu nto   bamwe bahasiga ubuzima abandi bakomereka bikomeye  n’ubu bakaba bakiri mu bitaro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere abantu 12 nibo bari batangajwe ko baguye muri iyo mpanuka gusa  hafi saa moya z’umugoroba BBC yanditse ko  hamaze kuboneka abantu 33 baguye muri iyo mpanuka.

 Inzego z’ubuyobozi bwiki gihugu zatangaje  ko  imirimo yo gushakisha abagwiriwe n’iryo gorofa igikomeje.