Dosiye Abakono: Espérance asabye imbabazi Perezida Kagame, Visi Meya wa Musanze we areguye

Eséperance yasabye imbabazi, Rucyahana we yeguye

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Nyirasafari Espérance yasabye imbabazi Perezida Kagame avuga ko yakoze amakosa akomeye ubwo yitabiraga umuhango  w’icyiswe iy’imikwa ry’abakono.

Ubutumwa burebure yacishije k’urukuta rwe rwa Twitter. Yagize ati: “Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI mukaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mbikuye ku mutima, mfashe uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ku makosa akomeye nakoze ubwo nitabiraga umuhango w’icyiswe “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono” wabaye kuwa 9/7/2023 mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze.

Yakomeje avuga ko yakoze amahano yo kwitabira umuhango wo kwironda. Yagize ati: “Nkurikije inama mudahwema kutugira ndetse na nyuma y’ibiganiro nitabiriye ku bumwe bw’Abanyarwanda kuwa 23/7/2023 ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-INKOTANYI, ndifuza kugaragaza ibi bikurikira nk’umunyamuryango wa FPR-INKOTANYI witabiriye biriya birori byo “Kwimika Umutware w’Abakono”:
– Nakoze amahano yo kwitabira ibirori byateguwe mu buryo bugaragaramo kwironda;
– Nk’umwe mu bahuye n’ingaruka zituruka ku macakubiri yaranze igihugu cyacu, nzi uburemere bwazo, ntabwo nari nkwiriye kurangara kugeza ku rwego rwo kwitabira igikorwa nka kiriya;
– Ingaruka zo kwibona mu moko nizo zabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.”




Yakomeje agira ati: “Nakoze amakosa akomeye kuba ntacyo nakoze ngo mburizemo kiriya gikorwa kibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda;
– Nitandukanyije n’imyumvire n’imigirire nk’iyerekeye “Iyimikwa ry’Umutware w’Abakono”. Kwivangura no kwironda mu Banyarwanda ni ibyo kurwanywa twivuye inyuma;
– Niyemeje guca ukubiri n’icyagarura Abanyarwanda mu mateka mabi nk’ayo twanyuzemo;
– Ndasaba buri Munyarwanda kumva ko ingaruka z’iyi myitwarire ziremereye no guhora tuzirikana akaga byadukururira iramutse idakumiriwe.”

Muri ubu butumwa Nyirasafari yasoje avuga ko azakomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Ndashimira Umuryango FPR-INKOTANYI ukomeje kudukebura, ukatugarura mu nzira nyayo yo kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda yo nkingi itajegajega igihugu cyacu cyubakiyeho;
Nkomeje gusaba imbabazi Nyakubahwa Chairman w’Umuryango FPR-INKOTANYI akaba na Perezida wa Repubulika, ndasaba imbabazi abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI n’Abanyarwanda muri rusange kandi mbijeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Murakoze.”




Nyirasafari asabye imbabazi mu gihe Andrew Rucyahana Mpuhwe wari Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu yeguye ku mirimo ye. Ni nyuma y’uko nawe aheruka kwitabira umuhango wo kwimika umutware w’Abakono, ndetse mu nama ya FPR Inkotanyi yabaye kuri iki cyumweru akaba yaravuze ko babitewe n’umurengwe.

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:




About The Author