Gatsibo: Umugabo yicishije ishoka umuvandimwe we bapfuye isambu ya mushiki wabo

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Gicurasi 2023, mu Mudugudu wa Bugarama, Akagali ka Gituza, mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gatsibo, nibwo umugabo yicishije ishoka uwo bavukana. Intandaro ikaba yari isambu ya mushiki wa bo bashakaga kugura, nyakwigendera akamuca inyuma akayigura kandi mushiki we atari we yari yarayemereye.

Umwe mu batuye aho byabereye yabwiye Igicumbi  News, ko mu buzima busanzwe n’ubundi uyu mugabo ushinjwa ubwicanyi yari asanzwe afite imyitwarire mibi. Ari naho ayo makimbirane yazamukiye.



Ati: “Uyu mugabo ushinjwa kwica mugenzi we, yanakekwagwaho kwica umugore we wari utwite amuteye umugeri mu nda birangira apfanye nayo. nuko bibura uburyo byavugwamo ko ariwe waba wamwishe, ntibyamenyekana mu buyobozi biguma mu baturage babura uko babivuga, kuko na bamwe mu baturage bagize ngo yapfuye ajya kubyara. N’uwo muvandimwe we bajya gushwana byatangiye batongana umwe abwira undi ati: “Ni wowe wandogeye umugore”. Undi nawe amusubiza ko ariwe wamwishe umuteye umugeri. Ahita umwuka inabi amubaza ati: “Uranshinja iki?”.  Nuko birangira bizanye amakimbirane bihita binazamukira ku makimbirane y’ubutaka bapfaga aramwica”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert, yemereye Igicumbi News ko hari umugabo ushinjwa kwica umuvandimwe we.



Yagize ati : “Bapfaga imitungo!. Bari bafitanye amakimbirane yo mu miryango ashingiye ku mitungo. Uwapfuye yari afite imyaka 33, uwamwishe 34. Rero isambu bapfuye ni ahantu bagombaga kugura, umwe ahagura kandi hari uwari wahaterese barimo bari guhatanira kuhagura kuko hari ahamushiki wa bo rero uwatanzwe kuhagura ntiyabyashimira aramwica”.

Gitifu yibukije abaturage ko bakwiye kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko bidakwiye, kandi buri wese akanyurwa nibyo afite byananirana bakiyambaza ubuyobozi bukabafasha hatabayeho kuvutsa undi ubuzima.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko uwitabye Imana yashyinguwe kuri uyu wa kabiri, Tariki 09 Gicurasi 2023. Ni mu gihe ukekwaho kwica uyu muvandimwe we yahise nawe atabwa muri yombi kugirango akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: