Inkuru y’Urukundo rwa Mutesi na Muvumba Igice cya 13

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Basomyi ba igicumbinews.co.rw,ubushize twari twabagejejeho inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 12,aho Muvumba na Rufonsi barwaniye mu kabari Rufonsi yitabaje mukuru we w’umusirikare Muvumba arabacika,ubu tugiye kubagezaho igice cya 13.

Rufonsi afite umujinya mwinshi wo kuba yarakomerekejwe na Muvumba arimo kwivugisha ati:”njyewe ntago uriya musenzi yankomeretsa ngo agire amahoro”.,Niko guhita ashakisha aho Muvumba aba arangije kuhamenya ahita areba abasore batanu abemerera amafaranga ngo bajye gukubita Muvumba,umuntu wari wumvise babigambana ahita aburira Muvumba nawe ahita ashaka abasore batatu b’inkorokoro bo kuza guhangana nabo,ubwo Rufonsi n’abahungu be barahaguruka bageze aho Muvumba ari basanga arikumwe n’ababasore b’inkorokoro,babanza gutinya ariko kuko batari bazi icyo abo basore baje gukora Rufonsi ahita abwira Muvumba ati:”ukankomeretsa wambwa we y’umutindi mubi”.

Muvumba ahita amubaza ati:”urifuza iki se wa mbwa nkuru we?”. Rufonsi aramusubiza ati:”njye ndimbwa wamusenzi we?”. Muvumba ahita avuga ati:”sinkubwiye ko urimbwa nkubwiye ko niba ndimbwa uri mukuru wanjye wa musenzi we!”.

Abari k’uruhande rwa Rufonsi batangira kurebana naho abari k’uruhande rwa Muvumba baravuga bati:”nta rusaku dushaka mugende cyangwa mutangize urugamba natwe turiteguye”.

Abari k’uruhande rwa Rufonsi barongorerana bavuga bati:”ese ko Rufonsi ariwe uri kwenderanya Muvumba turamuhora iki?,harya ngo n’amafaranga?”. Mayibobo yari k’uruhande rwa Rufonsi nawe yungamo ati:”narinzi ko Muvumba ariwe wendereza Rufonsi none Rufonsi niwe urimo kumwendereza,bityo ndigendeye singiye kuzabazwa amaraso namennye nyameneye ubusa pe!”.

Bose babwira Rufonsi ko ariwe uri kwenderanya bityo bigendeye,Rufonsi biramucanga abemerera ko arabongerera amafaranga ariko bagakora icyo yabazaniye.

Babyumvise barabyemera bahita bakurura Muvumba bamukubita urushyi urugamba ruba ruratangiye uwitwa Ndoriyobijya warwaniraga Rufonsi akubita icupa Kamali warwaniraga Muvumba ,Muvumba agahinda karamwica aterura Ndoriyobijya amudimba hasi asa nkuhwereye Bose barumirwa bararebana,bahita babona imodoka ya police haraguru bose bahita biruka hasigara Rufonsi ari nawe gashoza ntambara.

Police iba irahageze Rufonsi ayibwira ko nawe aribwo
yarakihagera ahita arwanirira Ndoriyobijya kuko Muvumba yendaga kumwica none akaba yirutse ,police yihutira gutabara u buzima bwa Ndoriyobijya imujyana kwa muganga ibona gukomeza gushakisha Muvumba wari watanzwe nk’umuntu wendaga kwica Ndoriyobijya.

Ko Muvumba yabeshyewe ko ariwe warufite umugambi wo kwica Ndoriyobijya ubu biramugwa amahoro?Ni ahubutaha mugice cya 14.

Iyi nkuru muyigezwaho na HABAKUBANA Jean Paul /igicumbinews co.rw