USA:Abanyakenya bagera ku 182 batawe muri yombi

Abimukira b’abanyakenya bagera ku 182 babaga muri  Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika batagiraga ibyangombwa batawe muri yombi ubwo bari baje gushaka ibyangombwa bibemerera kongera igihe kigera ku myaka ibiri baba muri USA ibizwi nka” “Deferred Action for Childhood Arrivals (DACA) programme”

Iyi ni gahunda yashizweho na Barack Obama yemerera abana babyawe n’abimukira kongeresha igihe kingana n’imyaka ibiri baba muri USA.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Mexique iricyo gihugu gifite abimukira benshi muri Leta Nzunze Ubumwe z’Amerika aho iri ku kigero cya 91% ni mu gihe ikurikirwa n’ibihugu nka Mali,Neawzland,  na Taiwan biri ku kigero cya 21%.

Iyi gahunda yo gufasha abana b’abimukira  bavukiye muri USA yashizweho na Barack Obama mu mwaka wa 2012, gusa Perezida Donald Trump akigera ku butegetsi yahise atangira kuyirwanya, ni kenshi Donald Trump yagiye yumvikana avuga ko adashaka abimukira muri USA aho  mu mwaka wa 2018 yigeze kuvuga ko ibihugu byo muri  Afurika ari umwanda.

Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw