Menya Inkomoko y’insigamugani “Arigiza Nkana”

Insigamugani ivuga ngo Arigiza Nkana, bayikoresha iyo babonye umuntu yangiira gukora ikintu azi kubushake.

Yakomotse kuri Nkana ya Rumanzi wo mu Kingogo(Gisenyi),ahayinga umwaka w’i 1600. Nkana ya Rumanzi yavukiye mu ishyamba rya Kingogo cya Kageyo.Se Rumanzi yari umuhigi akagira imbwa z’intozo cyane(z’inkazi).Nkana yabyirutse akunda guhiga cyane nka Se,akica ibihura, inzibyi,imondo n’izindi, impu za zo akazitura abatware bakamuha inka.

Rumanzi amaze gusaza,Nkana aramuzungura aba umutware w’umuryango we,ariko muri ubwo butware bwe ntiyareka umuhango w’iwabo wo guhiga,ubwo hari kungoma ya Kigeri Nyamuheshera.

Umunsi umwe rero Nyamuheshera arambagirira(atemberera)mu Kingogo,ahasanga inka nziza cyane bituma abaririza nyirazo bamubwira ko ari iza Nkana.

Nyamuheshera ahamagaza Nkana araza aravuga ati:”nditabye nyagasani!”. Nyamuheshera aramubaza ati;’ni wowe Ñkana?”. Undi aramusubiza ati:”ninjye nyagasani”. Nyamuheshera aramubwira ati:”kuva ubu nkugize umutahira w’inka zo se nzashyira ino kuko nabonye uzi gufata inka neza!”. Nkana abyumvise arikanga aravuga ati:”uyu murimo nzawushobozwa Niki!?”. Ubwo yabivugishwaga n’uko yakundaga guhiga,akaba yarumvaga atabifatanya n’ubutahira.

Niko kubwira umwami ati:”Nyagasani uyu murimo sinawushobora sinavukiye mu by’ubushumba ahubwo nabyirutse ndi umuhigi”.Nyamuheshera yumvise ko Nkana ari n’umuhigi arishima kuko na we yakundaga guhiga, ahita amabwira ati:”uzabikora byombi nzaguha n’imbwa zanjye ujye uzihigisha”.Nkana aremera amaze kubyemera,abwira abashumba be ati:”inka z’i Bwami muramenye ntizihonorwa(ntizihanagurwa amase”. Ubwo byari amaco yo kwanga ubutahira. Nkana yita Ku buhigi yirengagiza ubutahira,akajya atura impu umwami akamushima.

Hashize iminsi,Nyamuheshera atumizaho inka ngo zize zimurikwe(zerekanwe),arebe aho zigereye.Nkana ararika abashumba ngo bayobore inka zose i bwami,zihingutseyo umwami azikubise amaso arumirwa amase yarazirenze ndetse zaranonze(zarahorose bikabije),abaza Nkana ati:”izi nka zanjye wazigize ute?”. Nkana aramusubiza ati:”nyagasani n’ubundi nakubwiye ko iby’ubushumba ntabizi nzi ubuhigi gusa kandi ubona ko mbikora neza ndetse nkatura impu nyinshi”.Nyamuheshera akomeje kurakara, abari inshuti za Se wa Nkana baramubwira bati:”Nyagasani uyu mwana uramurenganya iby’ubutahira ntabyo azi zirya nka nziza wabonye ni izo yasigiwe na Se kandi hari hashize igihe gito apfuye ubunazo ni iminahi(zarananutse”.

Nyamuheshera ashira uburakari Nkana acika kubutahira atyo,Abari aho bati uyu mwana yirengagije ubutahira kandi abuzi”.

Kuva ubwo rero abantu babona uwanga gukora icyo azi bakavuga bati:”Arigiza Nkana”. babaga rero bamugereranya na Nkana wanze gukora ubutahira kandi abuzi.

Kwigiza Nkana ni kwanga gukora cg guhakana icyo uzi.

NGABITSINZE Ferdinand/igicumbinews.co.rw