Inkomoko y’ijambo yanyoye nzobya

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wanyoye agasinda cyane bimwe bavugango yabaye sabizeze. Nibwo bavuga ngo YANYOYE NZOBYA.
Wakomotse kumugabo witwaga Nzobya w’ingarurira mu Buyenzi (Gikongoro) ahasaga mu mwaka wa 1800, ku ngoma y’umwami Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo.
Uwo mugabo Nzobya yari umutoni wakadasohoka wa Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo, kera kabaye Mibambwe aza gufatwa n’indwara y’ubushita aratanga (arapfa).
Amaze gutanga umuhunguwe Gahindiro wari umuzunguye yangana na ba se wabo, abo bitaga ibigina bya Ndabarasa. Semugaza wari umutware w’umutwe w’ingabo witwaga urukatsa,afatanya na Nzobya batsinda Ingabo zitwaga Ibigina. Hanyuma Nyiratunga nyina wa Gahindiro yanga Semugaza, bituma yambukana n’urukatsa bajya mu Ndorwa, Nzobya asigara mu Rwanda.
Nyuma yaho Gahindiro amariye gutonesherezwa na Rugaju rwa Mutindo amugabiye akatsi ko haruguru y’inzira no hepfo yayo, Nzobya asubira inyuma ntibamureba neza. Nzobya biramubabaza aravuga ati : ‘ urabona ngo Semugaza acike ansige mu Rwanda’ nuko aherako akoresha amakoro yo gutura Gahindiro I Rubona rwagihara muri komini Runda (Gitarama).
Bukeye ataha Gihanga na Rugeze munsi ya Kamonyi (muri komini Taba). Ahageze araza inkera arasinda n’abagaragu be, inzoga imaze kumuganza abwira abagaragu be ati :<< ubu ndagiye nsange Databuja Mibambwe ku musezero (ku mvaye) niyahure mpwane nawe!>> ubwo ayo yose yayavugishwaga n’inzoga. I Bwami bamenye ko acitse nka Semugaza,bohereza ingabo zo kumufata.
Nzobya amaze kubyumva arahaguruka ngo ahungane n’ingabo ze nka Semugaza. Abantu babonye ko babungerezwa n’umusinzi bamwegukaho basubira I Gihara kwa Gahindiro, barayoboka.
Nzobya nawe abonye abantu bamushizeho, yambuka Nyabarongo ageze ku mugezi wa Rusasa na Ntarabana,inyota iramurembya ajya mu Mugezi anywa amazi,amaze kuyahaga ariyahura arapfa. Ayo mafuti yose yayaterwaga n’itende ry’inturire yihoshyaga. Babonye urupfu rwe ruturutse ku itende ry’ubuki n’inturire, barabimwitirira byitwa nzobya. Kuva ubwo inzoga yose y’itende bayita nzobya.
Kuva ubwo na nubu rubanda iyo babonye umuntu inzoga zagize sabizeze baravuga bati  ”Yanyoye nzobya”
Niyo inkomoko y’ijambo yanyoye nzobya.

Yanditswe na NYANDWI Ananias