Ifoto y’Urwibutso:Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yavuze ko ishingiro ry’iterambere mu ngeri zitandukanye u Rwanda rugezeho, ari uguha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa kuko ari bo bagirwaho ingaruka n’ibirimo kuba yaba ibyagenzurwa n’ibitagenzurwa.

Ni mu kiganiro yatangiye i Abu Dhabi muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu nama mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW).
Umukuru w’Igihugu yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu iterambere rirambye, avuga ko mu myaka 15 ishize abaturage bahawe ijambo kandi nabo bagira uruhare mu bibakorerwa.

Perezida Kagame yagarutse ku bidukikije, avuga ko amashyamba y’u Rwanda hafi ya yose yari yaratemwe ku bwo gucanwa cyangwa gukoreshwa ibindi ariko ubu mu gihe gito gishoboka hatewe andi ubu igihugu kikaba kigizwe n’amashyamba ku kigero kirenga 10%.

@igicumbinews.co.rw