Ifoto y’Urwibutso: Uwaburaga icyemweru kimwe ngo akore ubukwe yapfuye bitunguranye

Bakunzi ba igicumbinews.co.rw uyu munsi tubahitiyemo ifoto y’umusore wapfuye bitunguranye yaburaga icyumweru kimwe kirengaho iminsi micye ngo akore ubukwe, ku ifoto ari kumwe nuwo bari kuzarushinga ndetse hariho n’ubutumire bw’ubukwe bateganyaga.

Mu masaha y’igicuku cyo kuri uyu wa Mbere, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Kabanda Albert wari usanzwe ari umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu bitaro bya Byumba byo mu karere ka Gicumbi, akaba yapfuye mu buryo bukiri amayobera kugeza ubu. Yapfuye abura iminsi micye ngo akore ubukwe, ndetse Kanziga Justine wari kuzamubera umugeni mu minsi micye we yananiwe kubyakira bituma amererwa nabi.

Kugeza ubu umubiri wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro by’akarere ka Gasabo byo ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

@igicumbinews.co.rw