Ifoto y’Urwibutso: Sugira atoragura amafaranga yahawe n’abafana ba Rayon Sports

Uyu munsi twabahitiyemo ifoto ya Sugira Ernest abafana ba Rayon Sports barimo kumuhundagazaho  amafaranga kubera intsinzi yari amaze kubaha nyuma yaho yari umaze iminsi 265 adatsinda igitego muri shampiyona ,agikinira APR FC yafashije Rayon Sports gutsinda Gasogi United mu mukino wari wavuzweho cyane .

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Mutarama 2020 kuri stade ya Kigali Nyamirambo niwo mukino wambere Sugira yarakiniye Rayon Sports ayifasha gutsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uwo mukino .
Igice cya mbere amakipe yombi yanganyaga 0 kuri 0 ,mu gice cya kabiri Rayon Sports yakoze impinduka Sugira yinjira mu kibuga asimbuye Iranzi Jean Claude.

Ku munota wa 55 nibwo Sugira Ernest yatsinze igitego ku mupira yari ahawe na Eric Rutanga ahita atsinda igitego cy’umutwe .

Sugira Erneste yari akinnye umukino wa mbere muri Rayon Sports nyuma y’uko imutiye muri APR FC ngo ayikinire ’Phase’ retour ,dore ko umutoza wa APR FC yari yatangaje ko atakimukeneye .

@igicumbinews.co.rw