Ngoma:Abatubuzi bibye umuturage ibihumbi 31

Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Mutarama 2020 mu karere ka Ngoma mu murenge wa Mugesera hagaragaye ubwambuzi bushukana aho umuturage witwa Musabyimana Julienne ufite imyaka 32 yatabaje Polisi y’u Rwanda nyuma y’aho abantu bashatse kumwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 31(31,000Frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko umuturage witwa Mutangana Ruth ufite imyaka 21 nawe utuye mu murenge wa Mugesera mu kagari ka Akabungo yohererejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni ye n’abantu atazi.

Ubwo butumwa ngo yabonaga buriho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 34 (34,000 frw), abo bantu bamaze kumwoherereza ubwo butumwa baramuhamagaye(Mutangana) bamubwira ko bibeshye hari umuntu bashakaga kuyoherereza, bamusaba ko ayo mafaranga akuramo ibihumbi 3 (3,000Frw) akayiguriramo icyo kunywa asigaye akayohereza kuri nomero ya ya telefoni bamwoherereje.

CIP Twizeyimana yagize ati: “Mutangana bakimara kumuvugisha ntiyitaye kureba ko koko ayo mafaranga yageze kuri telefoni ye ahubwo yihutiye kujya ku mukozi wa sosiyete itanga serivisi zo kwakira no kohereza amafaranga ariwe Musabyimana Julienne. Yamusabye kohereza amafaranga ibihumbi 31(31,000 frws) kuri nomero ya telefoni ibaruye ku muntu witwa Tuyisenge Eric.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko igikorwa cyo kohereza amafaranga kirangiye uwo mukozi yasabye Mutangana kwishyura, undi amubwira ko amafaranga ari muri telefoni kuko hari ubutumwa bw’amafaranga yari yohererejwe, barebye muri telefoni ye basanga nta mafaranga ariho.

Musabyimana Julienne yahise atekereza ko Mutangana arimo gushaka kumwiba, yahise yitabaza Polisi iraza ifata Mutangana Ruth niko guhita asobanurira abapolisi uko yashutswe n’abantu bamubwira ko bibeshye bakamwoherereza amafaranga bakanamusaba kuyohereza kuyindi nomero ya telefoni.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kongera gukangurira abanyarwanda cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro ko naho hasigaye haradutse abambuzi bashukana bakoresheje telefoni.

Yagize ati: “Hari abantu badutse bohereza ubutumwa bugufi kuri telefoni bugaragara ko ari amafaranga bohereje nyamara nta kintu kiriho, barangiza bakaguhamagara bakubwira ko bibeshye bakakubwira indi nomero ya telefoni uyoherezaho. Hari n’abaguhamagara bagusaba ko ubabwira nomero y’ibanga ukoresha ubikuza amafaranga kuri telefoni yawe.”

CIP Twizeyimana avuga ko ubwambuzi nk’ubu bwari bukunze kugaragara mu mijyi ariko ubu bwageze no mu byaro. Yasabye abaturage kujya bashishoza hagira uboherereza ubutumwa bakabanza bakareba ko koko ayo mafaranga yageze kuri telefoni, yanabasabye kwirinda kugira umuntu uwo ariwe wese babwira umubare wabo w’ibanga bakoresha babika cyangwa babikuza amafaranga kuri telefoni zabo.

Musabyimana na Mutangana bagejeje ikirego ku rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Zaza kugira ngo hatangire iperereza kuri abo bantu bakora ubwambuzi bushukana.

@igicumbinews.co.rw