Icyo CAF yasubije FERWAFA ku ubusabe bwo kwemererwa ko abafana bazitabira umukino uzahuza AMAVUBI na Kenya





Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguruĀ  muri Afurika (CAF), yakuriye inzira ku murima Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ((FERWAFA), iyibwira ko nta mufana n’umwe Uzinjira muri Sitade ku mukino uzahuza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru “Amavubi” n’iya Kenya, uzabera I Kigali, mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi mu mwaka utaha wa 2022 kizabera muri Qatar.

Ni Nyuma yuko Ferwafa yari yandikiye CAF, iyisaba kwemererwa kwakira abafana bake muri Sitade ku mikino w’umunsi wa kabiri wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi uzahuza u Rwanda na Kenya, Tariki ya 5 Nzeli 2021, kuri Stade Regional i Nyamirambo.

CAF yabwiye Ferwafa ko ibyo yasabye bitashoboka, “Hashingiwe ku isesengura yakoze harebwe uburyo bwo kubahiriza ingamba ziteganywa mu kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19, ndetse no ku miterere ya stade”. Igaragaza ko ubusabe bwa Ferwafa bwo kwemererwa kwakira abafana mu kibuga ku mukino wavuzwe haruguru butemewe”.




Mu butumwa bwa CAF yandikiye Ferwafa kandi iyisubiza iyibutsa ko ishingiye ku mabwiriza agenga imiterere y’imikino no kwirinda Covid-19 nkuko yagenwe na CAF ndetse na FIFA, ateganya ko imikino yose ikinwa nta bafana bahari.

U Rwanda ruzacakirana na Kenya nyuma yuko rutsinzwe igitego kimwe ku busa mu mukino warwo wa mbere rwakinnye na Mali, ariko ukabera muri Maroc kubera ko CAF yavuze ko ibibuga byo muri Mali bitujuje ibisabwa.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: