Huye: Umugabo ukekwaho kwica umukecuru bari baturanye akamutaba mu nzu ye yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, ukekwaho kwica umukecuru bari baturanye akamutaba mu nzu ye (inzu y’uwo mugabo).

Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zasanze umurambo w’uwo mukecuru witwa Mukanyonga Thérèse mu nzu y’uwo mugabo bari baturanye yagerageje kumutaba kugira ngo asibanganye ibimenyetso.

 

Umurambo w’uwo mukecuru wajyanywe ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, gukorerwa isuzuma.

Icyo cyaha cy’ubwicanyi cyamenyekanye kuri uyu wa Gatanu, cyabereye mu Mudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiruhura.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, avuga ko uwo mugabo yagerageje gucika ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yafashwe.

Ati “Icyaha akekwaho cyabaye ku itariki 8 Mata. Ubu yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira.”

Yakomeje avuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye uwo mugabo kwica uwo mukecuru kuko bari baturanye kandi nta kintu kizwi bapfa cyangwa bahuriyeho.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza ku cyatumye uriya mugabo yica umuturanyi we.

@igicumbinews.co.rw