Gicumbi: Umuyobozi wa Kaminuza ya UTAB yeguye

Umuyobozi wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba, UTAB, iherereye mu Karere ka Gicumbi, Dr Ndahayo Fidèle, yeguye ku mirimo ye yo kuyobora iyi kaminuza.

Bivugwa ko uyu muyobozi yamaze gushyikiriza ubwegure bwe Musenyeri Nzakamwita Servilien usanzwe ahagarariye iyi kaminuza mu mategeko.

Musenyeri Nzakamwita yabwiye IGIHE ko hashize ibyumweru birenga bibiri yakiriye ubwegure bwa Dr Ndahayo ariko ko atarabushyikiriza abanyamuryango.

Ati “Nibyo yarabunshyikirije hashize ibyumweru nka bibiri cyangwa bitatu, ntabwo ubwegure bwe ndabushyikiriza inama ya bene ikigo, yabonye indi mirimo, n’ubundi yari yarabitubwiye ko ashobora kuzahabwa indi mirimo ariko ko igihe atarayihabwa yadufasha.”

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko ubu uyu muyobozi ariwe ukiri kuyobora iyi kaminuza ariko ko yabateguje ko vuba aha azagenda akaba ari nayo mpamvu bari gushakisha undi muyobozi wazamusimbura mu minsi ya vuba.

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko kandi uyu muyobozi ateguye kubera impamvu runaka nkuko byavugwaga ahubwo ko ari indi mirimo yahawe na leta bikaba ngombwa ko asezera. Yavuze ko mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri hazatumizwa inama y’abanyamuryango kugira ngo bemeze ubwegure bwe banashyireho undi muyobozi mushya.

Yavuze ko uwari Umuyobozi w’iyi Kaminuza yari umukorerabushake ngo kuko n’ubundi asanzwe ari umunyamuryango wari waremeye kubafasha ubwo hakurwagaho abayobozi bayiyoboraga mu mpera z’umwaka wa 2019.

Dr Ndahayo yagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza ya UTAB tariki ya 16 Gashyantare 2020, asimbuye undi w’agateganyo witwa Dr Niyonzima Eliezer wari washyizweho nyuma y’inkundura y’ibibazo byagaragaraga muri iyi Kaminuza yayoborwaga na Prof Dr Padiri Nyombayire Faustin.

 

@igicumbinews.co.rw