HEC iravuga ko yafashe ingamba zizatuma Kaminuza zitazongera gufungwa nyuma y’igihe gito zitangiye gukora

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru mu Rwanda, HEC, yatangaje ko leta y’u Rwanda itazongera guha abifuza gutangiza Kaminuza mu Rwanda icyangombwa cy’igihe gito, kuko byamaze kugaragara ko iyo kaminuza zihawe ibyo byangombwa, ziba zishobora gufunga imiryango nyuma y’igihe zahawe maze bikagira ingaruka zikomeye ku banyeshuri bari baratangiye kuzigamo.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko kaminuza eshatu ziherutse gufungirwa imiryango, zirimo Kaminuza ya Kibungo na Christian University of Rwanda zafunzwe na Minisiteri y’Uburezi zizira kutagira ibyangombwa byuzuye, ndetse na Kaminuza ya KIM iherutse gufunga imiryango mu gihe kitazwi kubera ibibazo by’ubukungu.

Umuyobozi wa HEC, Rose Mukankomeje, yabwiye The New Times ko ikigo ayoboye cyabikuyemo amasomo, ku buryo kitazongera gutanga ibyangombwa by’igihe gito byahabwaga zimwe muri kaminuza zifuza gufungura imiryango mu Rwanda.

Yagize ati “Iyo utanze icyangombwa cy’igihe gito, ujya kubona ukabona nyuma y’imyaka ibiri, itatu cyangwa itanu kaminuza ifunze imiryango. Ibi rero bishyira abanyeshuri mu kaga gakomeye”.

Akomeza avuga ko ako kaga kanagera ku burezi bw’igihugu cyose muri rusange, kuko usibye no kuba abanyeshuri badindira kwinjira ku isoko ry’umurimo, binatuma bo n’ababyeyi babo barushaho gutakariza icyizere uburezi bw’u Rwanda muri rusange.

Yavuze ko izi ngamba nshya zigamije kwizeza ababyeyi n’abanyeshuri ko mu gihe batangiye umushinga wo kwiga amashuri makuru, batazongera kugira ubwoba bw’igishobora kuba kuri kaminuza bigamo, bityo bagakora igenamigambi rirambye kandi badafite igihuha.

Yanasabye kandi abanyeshuri biga muri kaminuza zisigaye gutuza, ati “nta bwoba bwo gufunga kaminuza bakwiriye kongera kugira kuko n’ubundi inyinshi mu zafunzwe zakoreraga ku cyangombwa cy’igihe gito”.

HEC iherutse gushyiraho ibyangombwa bishya bizajya bitangwa na kaminuza yifuza gufungura imiryango mu Rwanda, birimo kugira inyubako zayo bwite ndetse no kugira igishoro gihagije ku buryo ishobora gukora igihe kirekire idashingiye ku nguzanyo cyangwa amafaranga y’ishuri yishyurwa n’abanyeshuri.

Hagati aho, mu Nama Idasanzwe y’Abaminisitiri iherutse guterana kuri uyu wa 14 Ukuboza, hemejwe itangira ry’izindi kaminuza ebyiri zishingiye ku miryango nyobokamana, ari zo The East African Christian College na New Life Ministry’s African College of Theology.

@igicumbinews.co.rw