Gicumbi-Video: Abaturage bafashe uwo bakeka ko yabyaye umwana akumujugunya mu cyobo agapfiramo

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 21 uvuga ko atuye Ruhenda, mu murenge wa Byumba, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki  ya 03 Gashyantare 2024, ahagana saa cyenda, yafashwe n’abaturage bo mu mujyi wa Byumba nyuma yo kumukekaho ko ariwe wabyaye umwana akamujugunya mu cyobo giherereye munsi y’akarere ka Gicumbi, bakazakumukuramo yapfuye.

Igicumbi News yahageze uwo mugore agifatwa, yemerera umunyamakuru ko ariwe wabyaye umwana akamujugunya mu cyobo kiri munsi gato y’igipangu cy’umuturage witwa Nemeye.

Uyu mugore yabwiye Igicumbi News ko kuwa kane n’ijoro aribwo yageze ahantu mu kayira, akabyara umwana ari wenyine wapfuye ubundi agahita umujugunya mu cyobo cyari imbere ye.



Nyamara aya makuru atanga atandukanye n’ay’uturiye aho byabereye, wari wabwiye Igicumbi News kuri uyu Gatanu,  ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 02 Gashyantare 2024 aribwo abana b’abanyeshuri bagiye ku ishuri bakumva Uruhinja rurimo kuririra mu cyobo ariko bakagirango ni igipupe ngo kuko bari bakererewe ntabwo bagiye kurebamo ahubwo bigiriye inama yo kuza kuhanyura saa kumi n’imwe z’umugoroba batashye.

Uyu muturage yakomeje avuga ko ku mugoroba abanyeshuri batashye bakaza batanguranwa kureba cya gipupe. Basanga imvura imaze kugwa, mu cyobo kuko kidapfundikiye hagiyemo amazi. Bajomba igiti mu  cyobo bazamuye babona bazamuye agahinja. Ngo Abo bana bose bahita bavuza induru bavuga ngo ni umwana ubundi batabaza umukobwa we wahise ahagera. Ati: “Nanjye arambwira tujya kureba dusanga koko ni agahinja batayemo turangije duhita tubwira abayobozi bacu”.



Bishoboka ko uyu mugore yamutayemo akiri muzima. Bamwe mu baturage babwiye Igicumbi News ko bamufashe ubwo yari aje gufunguza bamureba bakabona arananiwe kandi ameze nk’umubyeyi wibarutse umwana. Bahise bahamagara Inzego z’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo baze bamutware ubundi bamukurikarane.

Mu kiganiro yari yagiranye na Igicumbi News kuri uyu wa Gatanu, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Théoneste, yari yavuze ko uru ruhinja barukuye mu cyobo yitabye Imana  kandi bari bakomeje gushakisha uwaba yabikoze. Yari yagize Ati: “Yari umuhungu gusa ubu tumaze  kumugeza kwa muganga ntabwo turimo gukeka uwahamutaye kuko yari inyuma ‘igipangu cy’umuturage, dukomeje kumushakisha.”

Uyu mugore w’imyaka 21 ubwo abaturage bari bamufashe yabwiye Igicumbi News ko uyu mwana w’umuhungu yajugunye mu cyobo yari uwa kabiri abyaye kuko imfura ye ifite imyaka ibiri kandi yari  akiba mu rugo. Mu buryo bwuzuyemo kujijinganya yabwiye Igicumbi News ko yamubyaranye n’umugabo utuye i Kigali. Avuga ko impamvu yatumye amuta aruko yari amaze kumubyara yapfuye.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News 

Kanda hasi urebe ikiganiro Igicumbi News yagiranye n’umugore wataye uruhinja mu cyobo: