Gicumbi: Umugore yataye uruhinja mu cyobo gifata amazi

Umugore utaramenyekana yataye umwana mu cyobo gifata amazi giherereye munsi y’Ibiro by’Akarere ka Gicumbi, Mu murenege wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge, umudugudu wa Gacurabwenge. Iki cyobo ni icy’umuturage witwa Nemeye cyubatse munsi gato y’igipangu cye.

Umwe mu baturage uturiye aho byabereye yabwiye Igicumbi News ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 02 Gashyantare 2024 aribwo abana b’abanyeshuri bagiye ku ishuri bakumva Uruhinja rurimo kuririra mu cyobo ariko bakagirango ni igipupe ngo kuko bari bakererewe ntabwo bagiye kurebamo ahubwo bigiriye inama yo kuza kuhanyura saa kumi n’imwe z’umugoroba batashye.

Uyu muturage yakomeje avuga ko ku mugoroba abanyeshuri batashye bakaza batanguranwa kureba cya gipupe basanga imvura imaze kugwa, mu cyobo kuko kidapfundikiye hagiyemo amazi.



Ati: “Bahise bafata ibiti batangira kujomba mu  cyobo bazamuye babona bazamuye agahinja. Abo bana bose bahita bavuza induru bavuga ngo ni umwana ubundi baratabaza umukobwa wanjye niwe wahise ahagera nanjye arambwira tujya kureba dusanga koko ni agahinja batayemo turangije duhita tubwira abayobozi bacu”.

Igicumbi News yavuganye n’umuyobozi w’Umudugudu wa Gacurabwenge, Sunday Emmanuel, avuga ko hatari hamenyekana uwihekuye. Barakeka ko ashobora kuba yavuye ahandi akaza kumujugunya mu Mudugudu wabo.

Ati: “Nanjye bampamagaye nari ndi mu nama bambwira ko ari uruhinja babonye mu mazi nahise mvugisha Mutwarasibo ngo abikurikirane maze asanga koko ariko bimeze gusa ntabwo twakwemeza niba uwarutaye yari uwa hano mu Mudugudu wacu kuko ni Umudugudu w’umujyi ariko umwana we yatawemo kandi yapfuye.”

Mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahumuremyi Théoneste, yavuze ko uru ruhinja barukuye mu cyobo yitabye Imana  kandi akaba yari Umuhungu. Ati: “Yari umuhungu gusa ubu tumaze  kumugeza kwa muganga ntabwo turimo gukeka uwamuhataye kuko yari inyuma y”igipangu cy’umuturage.”




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: