Perezida wa Namibia Dr Hage Geignob yitabye Imana

Perezida wa Namibia Dr Hage Geignob witabye Imana kuri iki cyumweru Tariki ya 04 Gashyanyare 2024, Ahagana saa sita n’iminota ine z’ijoro(00:04), arimo kuvurirwa mu bitaro bya Pahomba mu murwa mukuru Windhoek, aho abaganga batandukanye bari barimo kumukurikiranira hafi hari na Madamu we Monica Geignos ariko birangira byanze nk’uko byatangajwe na Dr Nangolo Mbumba wahise agenwa nka Perezida w’agateganyo.

Amakuru y’indwara yamwishe ntiyatangajwe ariko mu kwezi gushize ibiro by’umukuru w’igihugu byari byatangaje ko arwaye indwara ya kanseri kandi akomeje kuvurwa.

Nyakwigendera Dr Geignob yari yaragiye k’ubutegetsi mu kwezi kwa Gatatu muri 2015. Uyu mwaka nibwo yagombaga kurangiza manda ye ya kabiri aho mu kwezi kwa cumi na kumwe hazaba amatora y’umukuru w’Igihugu.




Itegeko Nshinga rya Namibia rivuga ko iyo umukuru w’igihugu atabarutse manda ye isigaje igihe kitagera k’umwaka, Visi Perezida we niwe umusimbura ari ntayo mpamvu Dr Nangolo Mbumba ariwe urimo kuyobora igihugu by’agateganyo.

Dr Geignob ni umwe mu mpirimbanyi zahariniye ubwigenge bwa Namibia. Yabaye imyaka 27 mu buhingiro mu bihugu bya Botswana, Leta z’Uzunze z’Amerika n’U Bwongereza aho yakuye PHD muri Politike. Yarwanyije ivangura rya Apartheid ryakorwaga muri Afurika y’Epfo. Mu mwaka w’ 1989 yasubiye mu gihugu cye mbere y’umwaka umwe kugirango kibone ubwigenge.

Yari yaratangaje ko ataziyamamariza manda ya 3 muri uyu mwaka kuko ishyaka rye rya SWAPO r’iri k’ubutegetsi kuva mu 1990 iki gihugu cyabona ubwigenge ryamaze guhitamo Netumbo Nandi-Ndaitwah nk’uzarihagarira mu matora ataha. Aramutse atowe yaba abaye umugore wa mbere mu mateka ya Namibia utorewe kuyobora igihugu.

@igicumbinews.co.rw 




Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: