Gicumbi: Umugore yasanzwe ku muhanda yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Kamena 2024, mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Byumba, Akagari ka Gacurabwenge mu isantere ya Ruyaga, nibwo abaturage basanze umugore witwa Mutuyimana  uri mu kigero cy’imyaka 40 aryamye ku muhanda yapfuye.

Umwe mu baturage baganiriye na igicumbinews.corw yavuze ko uyu mugore asanzwe akora uburaya. Mu ijoro ryo kuwa mbere yari yagaragaye muri aka gasantere arimo kunywa inzoga. Nyuma ngo yavuye mu kabari baziko atashye, mu gitondo basanga aryamye mu muhanda yapfuye.

Undi mutarage nawe yabwiye igicumbinews.co.rw. Ati: “Twabonye bameze nk’aho bamuteraguye ibyuma kuko yari afite ibikomere. Turakeka ko bamukubitiye inyuma y’uru rusengero mu murima uhari, ubundi akaza yiyandayanda akagwa hano mu muhanda”.




Umunyamakuru wa igicumbinews.co.rw yahageze Polisi irimo guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu. Hafashwe abarimo ny’iri akabari uyu mugore yanywereyemo, abo bari basangiye ndetse n’uwitwa mugabo we bahoraga bashwana ubundi bakiyunga nyuma y’igihe gito bakongera bagatandukana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye igicumbinews.corw ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abahishe inyuma y’uru rupfu. Ati: “Ayo makuru niyo!. Yagaraye mu gitondo, gusa nta byinshi twabivugaho reka dutegereze ibiza kuva mu iperereza”.

Mayor Nzabonimpa Emmanuel yibukije abaturage ko abantu bose bijandika mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bazafatwa bagakanirwa urubakwiye. Ati: “Turasaba abantu bakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ko bareka kubyijandikamo kuko abakibikora tuzabakurikirana bagafatwa bagakanirwa urubakwiye”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Byumba kugira ngo ukorejwe isuzuma mu rwego rwo kumenya icyamwishe.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author