Gatsibo: Umwana yishe se amukubise agafuni

Ahagana saa mbili z’ijoro ryo ku wa gatatu, Tariki 4 ukwakira 2023, mu mudugudu wa Nyagisozi , Akagari ka Nyagisozi, mu Murenge wa Kageyo, mu karere ka Gatsibo, nibwo umusore witwa Ndarifite bivugwa ko yivuganye se witwa Nzirorera w’imyaka 73 amakubise agafuni bitewe n’amakimbirane yaturutse ku nka y’umuryango yari yagurishijwe akimwa amafaranga ibihumbi bitanu.

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye Igicumbi News, ko uyu mwana yishe se bivuye ku makimbirane yari afitanye na nyina.

Ati: “Umusaza n’umukecuru bashyamiranye nuko bamaze gushyamirana Umusaza afata ifuni yenda kuyikubita umugore we biza kurangira ya funi ifashe umuhungu we mu mutwe iramukomeretsa. Wa muhungu nawe aba afashe iyo funi ayikubita uwo musaza biza kumuviramo gupfa”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Kageyo, Tuyiringire Léonard nawe yemeza iby’iyi nkuru. Mu kiganiro yahaye Igicumbi News yavuze ko amafaranga bageretse nyakwigendera ku nka yari aguranishije ariyo yabaye intandaro y’urupfu rwe.



Ati: “Amakuru rero nk’uko mwayumvise umwana yishe se hanyuma bikaba bikekwa ko byaturutse ku makimbirane n’ubundi bari basanzwe bafitanye n’umuryango we muri rusange ahubwo  ku wa gatatu hari inka yari afite y’inyana hanyuma arayiguranisha bamwongera amafaranga ibihumbi makumyabiri. Ibyo bihumbi makumyabiri rero nibyo bisa nk’aho byabaye intandaro yo kutumvikana uburyo bwo kuyakoresha”.

“Yagabanye n’umugore we ngo amuhamo ibihumbi icumi hanyuma uriya muhungu ukekwaho kuba yarishe se ateza akavuyo ngo nawe ashaka ko bamuha ku mafaranga, se ashaka kumuha ibihumbi bitatu umuhungu arayanga ngo ashaka ibihumbi bitanu, biza kurangira ntayo amuhaye, we yigira ku kabari aza gutaha mu ma saa tatu atongana n’umugore we amubaza impamvu atatetse kandi yamusigiye amafaranga.”

“Ubwo izo ntonganya nizo zavuyemo kuba yarafashe agafuni agiye kugakubita umugore we ahungira mu cyumba cy’umuhungu we ukekwaho kuba yaramwishe, umuhungu we yitambikira nyina aba ariwe bagakubita nawe aragafata aba agakubise se hanyuma uwo mugore we aratabaza irondo riraza riratabara nyuma yo kubatabara barabumvikanisha”.

Gitifu kandi yavuze ko nyuma y’iyo mirwano hakomeje kubaho gusigana bigaragara ko umugore yashakaga ko bajya kuvuza umuhungu we gusa.



“Biranarangira irondo rituma moto ngo ijyane uwo musaza kwa muganga hanyuma umugore arabyanga ngo ahubwo ni bajyane umuhungu we ngo niwe bigaragara ko yakomeretse, byumvikana ko umugore nawe yari ari k’uruhande rw’umuhungu we. Ubwo abanyerondo baringinga biranga banga gutanga amafaranga ngo bagende kwa muganga ariko birangira bagiyeyo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo yavuze ko umusaza yagiye kwa muganga bakamuvura ubundi akaza gusubira mu rugo ari naho yapfiriye.

Ati: “Ejo baratashye nka saa yine n’igice zishyira saa tanu ibintu byarangiye nta mirwano ikiri aho, Umusaza bamwinjiza mu nzu bigaragara ko akiri muzima, mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice nibwo umugore yahamagaye umuyobozi w’umudugudu amubwira ko wa musaza yapfuye ubwo birumvikana mudugudu yahise aduhamagara nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu kagari n’umurenge tugerayo”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bagomba kwirinda amakimbirane kuko ahanini ari nayo ntandaro y’urupfu rw’uyu musaza. Ati: “Rero akaba ariyo mpamvu bagomba kuyirinda kuko ashobora guteza n’ibindi bibazo bishobora kubangamira imiryango yabo”.

Amakuru Igicumbi News yamenye n’uko uyu musaza wapfuye yasize abana 4. Kuri ubu uwamwishe na nyina bakaba bamaze gutabwa muri yombi”.



Emmanuel Niyonizera Moustapha & Évariste NSENGIMANA/ Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: