Nyagatare: Umuturage yagiye kuroba aburirwa irengero

Kuri uyu wa mbere Tariki ya 02 Ukwakira 2023, mu masaha ya mu gitondo, mu  murenge wa Karangazi, mu karere Nyagatare, nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’umugabo wajyanye kuroba n’abagenzi be mu kidendezi cy’amazi(Idamu) ariko we akarohama akaba yaburiwe irengero.

Umwe mu baturage baganiriye na Igicumbi News yavuze ko uyu mugabo yagiye kuroba atazi koga akarohama bagenzi be bamushakisha bakamubura bagera naho biyambaza inzego z’umutekano akomeza kubura.

Yagize ati: “Yaje kuroba ari ubwa mbere ari kumwe na bagenzi be ajya mu mazi mugenzi we aramubwira ati ‘Ese niba utazi koga waretse nkatwara umugozi w’umutego?’. Undi aramusubiza ati ‘Oya wowe genda ndagusanga imbere. Ahita yemera kugenda. Uwo mugabo yegera ubwato bw’imitumba nibwo bakoreshaga kandi ntiwavuga ngo ni buzima, ahita arohama”.



“Mugenzi we yahise abimenyesha ubuyobozi bubegereye, abayobozi baraza baratabara bahamagara bene wabo w’uwo umuntu basanga n’umuntu ubyaye rimwe bahamagaza imiryango, ku wa kabiri bajyamo baragerageza biranga batashye baravuga ngo tuzagaruka ku munsi w’ejo tuzane n’abandi bazi koga kurenza ubwo nuko abantu batashye nyine batamubonye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuerenge wa Karangazi , Umutesi Hope yabwiye Igicumbi News ko inzego z’ubutabazi mu mazi(Marine) zahageze zikomeje gushakisha uyu mugabo.

 Ati: “Amakuru kugeza kuri iy saha n’uko hari abatanze amakuru ko hari umuntu waguyemo ariko baracyarimo bashakisha ntabwo turamenya ngo uwo muntu arimo koko biracyakurikiranwa hajemo Marine baroga ni iriba rinini cyane kuko nta amazina ye turamenya, ayo makuru ni ukuyagenzura ngo barebe koko niba uwo muntu yaraguyemo cyangwa ataraguyemo”.



Gitifu yakomeje agira inama abaturage ko bagomba kwirinda ahantu ahariho hose bashobora kuba bajya hakabatwara ubuzima.

Amakuru Igicumbi News avuga ko uwo mugabo kugeza ubu wabuze afite umugore n’umwana umwe.

Abatuye muri ako gace barasaba ubuyobozi ko bwashishikariza abaturage kwibumbira hamwe mu mashyirahamwe y’abarobyi bazwi kandi bafite imyambaro yabugenewe ndetse bagakorera n’ahantu hazwi hatashyira ubuzima bwabo mu kaga.



Emmanuel Niyonizera Moustapha & Évariste NSENGIMANA/ IgicumbiNews

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: