Gicumbi: Umwalimu yakubitiwe mu kabari n’undi mugabo bapfa ihabara

Umwalimu yagiye mu kabari amaze gusinda ashwana n’undi mugabo bapfa umugore bajya basambanya ibyavuyemo imirwano baramukubita bakizwa n’abo basangiraga. Ibi byabaye kuri icyi Cyumweru Tariki ya 08 Ukwakira 2023, mu Akagari ka Gasambya, mu murenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi.

Umwe mu bari baturage bo muri ako gace  yabwiye Igicumbi News. Ati: “Bari bari mu kabari n’abagore nuko nyine barwanye kubera kumushwanira gusa nanjye niko numvaga bitewe nuko ngo bose bakundaga kujya kureba uwo mugore gusa ntibisanzwe kumva umwarimu ajya kurwanira mu kabari.”



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasambya, Isidore Ndorimana, yabwiye Igicumbi News ko uyu mwalimu yakubiswe bivuye k’umugabo waje mu kabari akamwiyenzaho.

Ati: “Nanjye nabimenye ari umuyobozi w’umurenge umbajije, nahise mbikurikirana mbaza ba Mudugudu bambwira ko byabaye ku cyumweru. Hanyuma rero byo byo ngo bari mu kabari maze bambwira ko uwo mwarimu yari mu kabari arimo kunywa n’abandi baturage noneho haza kuza umuturage ashaka kuza iruhande rwe amukandagiye asankumuhigika nawe rero asa nkumubita urushyi amukubitira mu kabari.



“Ariko abaturage bahise babakiza niyo mpamvu bitabaye birebire gusa nabajije Directeur mu gitondo ambwira ko umukozi we atabimubwiye, nyuma yaje kubikurikirana turahuye ambwira ko koko umukozi we yahohotewe n’uwo muturage cyakora icyo kuba bapfuye indaya bose bampakaniye, cyakora hari umugore bajya baganira ariko ntabwo ejo yari ari mu kabari ubwo bashwanaga urumva ko ariyo mbarutso y’ibyo byose.”

Uyu mwalimu wakubiswe twanze gutangaza umwirondoro we asanzwe afite urugo akaba yaraje mu murenge wa Ruvune mu kazi kwo kwigisha kuko atariho yubatse.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: