Gakenke: Abubatse ibikoni by’amashuri barasaba kwishyurwa

Kimwe mu bikoni byubakwaga(Photo: Igicumbi News)

Bamwe mu bafundi n’abayedi bo mu karere ka Gakenke, baravuga ko bambuwe amfaranga bakoreye bubaka ibikoni ku bigo bya Groupe Scolaire Nganzo na Groupe Scolaire Bumba byo mu murenge wa Muyongwe.

Nk’uko babitangarije Igicumbi News, bose bahuriye ku kuba batumva icyatumye badahembwa kandi barakoze ndetse bamwe mungo zabo zikaba zirimo ubukene.

Bamwe mu bo twagariye bavuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku ubuyobozi bw’umurenge wa Muyongwe,ariko ntibagire icyo bafashwa ngo rwiyemezamirimo akurikiranwe abahe amafaranga yabo bakoreye kuko bari mu bukene bukabije.

Umwe yabwiye Igicumbi News. Ati: ” Twakoreye umurenge turimo kubaka ibikoni mu bigo by’amashuri bya Groupe Scolaire  Bumba na Nganzo, kugirango abana babone aho bajya bategurirwa amafunguro yabo mu gihe bari ku ishuri,
None rwiyemezamirimo yanze kutwishyura nyamara twarakoze, turifuza gukorerwa ubuvugizi hamwe kuko turababaye, twarakoze mu gihe cyo guhembwa dutungurwa no gusanga imibyizi twakoreye barayikase yose uko tungana twese abafundi na bayedi ntawutamwishyuza imibyizi iri munsi y’irindwi (7), rero rwose dukwiye ubuvugizi kuko amafaranga aturimo ntari munsi y’ibihumbi 400 Frw”.

Umwe mu bafundi wanagenzuraga abakozi nk’uko rwiyemezamirimo yari yarabimusabye aganira na Igicumbi News we yagize ati: “Njye narabagenzuraga tugakora, tugiye guhembwa imibyizi twakoreye yanze kuyiduhembera kandi twarakoze, twarabyanze yahise ajya ku murenge wacu wa Muyongwe ariko wabonaga ko n’ubundi basa nkababipanze tudahari kuko ntacyo badufashije na muhaye gusa ikayi mfite mpuza na abakozi twakoranye imibyizi birahura, ariko rwiyemezamirimo we yanditse ibyo yihimbiye”.

Nubwo aba bafundi n’abayedi bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo amafaranga yabo bakoreye bakaba babayeho nabi nyamara barakoze,
Dusabimana Jean Nepomuscene rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka ibikoni kubigo by’amashuri aribyo Groupe Scolaire Nganzo na Groupe Sclaire Bumba mu murenge wa Muyongwe avuga ko nta deni abarimo na rimwe ahubwo bashaka kumuharabika.

Rwiyemezamirimo Dusabimana Jean Nepomuscene mu kiganiro yahaye Igicumbi News. Yagize  ati: “Hari ibibazo byabayemo by’umukapita wakoresheje abantu bari barimo gukotera maze akoresha abayedi, maze abo bayedi mu gihe cyo guhembwa bihaye kwishyuza nk’abatekinisiye, twagiye kubikemurira ku murenge, maze n’ubuyobozi buhari twababajije niba muri bo hari uwigeze akoteraho koko kugirango agenerwe umushahara umukwiye, maze dusanga nta numwe wabikozeho muri abo bayedi, naho ibyo bindi byo barambeshyera nta muntu n’umwe ndimo ideni muri abo bakozi barabeshya”.

Yakomeje avuga ko kandi amafaranga atarahemba ari amfaranga yabakotoye atari yasohoka ko nasohoka bazayahabwa, ko nayo ari ibihumbi 200 RWF yasigayemo kuri Groupe Sclaire Bumba na Groupe Sclaire Nganzo ko ntarindi deni arimo kuko abakozi bari mukazi ntakibazo bafite.

Gusa nubwo rwiyemezamirimo Dusabimana avuga ibi ariko bamwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Igicumbi News bavuga ko ari ibinyoma kuko bo ntawigeze asubira mu kazi kuko nyuma yo kwamburwa ntawasubiyeyo.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Muyongwe Ntezirizaza Faustin yatangarije Igicumbi News ko icyo kibazo atari akizi, kuko we ari mu kiruhuko ariko nuwo yasize ku buyobozi atigeze amugezaho icyo kibazo. Ati : “Icyo kibazo sinari nkizi kuko njya kujya muri konji icyo kibazo ntabwo cyari gihari kuko nahavuye yaraye ahembye kandi mpava yari yahembye neza ntakibazo cyari gihari, natwe tuziko ba rwiyemezamirimo bajya bambura turabikurikirana kugirango hatagira ikibazo kivukamo”.

Yakomeje avuga ko kandi nta muganda bigeze bakwa niba barakoze koko bagana ubuyobozi bw’umurenge bukabafasha. “Kubera ko nuwo nasizeho atigeze antangariza icyo kibazo ningaruka nzabafasha dukorane inama nabo kugirango ikibazo cyabo gikemuke neza”.

Abafundi n’abayedi bagera kuri 15 nibo bishyuza rwiyemezamirimo Dusabimana Jean Nepomuscene amafaranga bakoreye barimo kubaka ibikoni bizafasha abana mu gufatira amafunguro mu ku ishuri mu murenge wa Muyongwe mu karere ka Gakenke.

Kanda Hano hasi wumve uko abarebwa n’iki kibazo babisobanura:

Niyonizera Emmanuel Moustapha/Igicumbi News