Uganda: Bebe Cool yahaye umugore we impano idasanzwe nyuma y’ibizamini bya ADN byemeje ko abana batanu bose ari abe

Screenshot_20260731-085239

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amakuru avuga ko yahaye umugore we, Zuena Kirema, inzu y’akataraboneka ifite agaciro ka miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, nyuma y’uko ibizamini bya ADN byerekanye ko abana babo batanu bose ari abe.

Bebe Cool  mu kiganiro kuri Next Radio yavuze ko yakoze ibizamini bya ADN mu ibanga, agamije kwemeza isano afitanye n’abana be. Bivugwa ko ibisubizo byagaragaje ko abana bose uko ari batanu ari abe, bituma afata icyemezo cyo kugenera umugore we impano idasanzwe.

Iyo mpano ngo ni inzu nshya iri mu gace ka Bwebajja ku muhanda wa Entebbe Road, kamwe mu duce dutuwe n’abantu bafite ubushobozi muri Uganda. Inzu ivugwa ko ifite ibikoresho bigezweho ndetse yubatswe ku rwego rwo hejuru.

Bebe Cool na Zuena bamaze imyaka 23 babana nk’umugabo n’umugore kandi bakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuryango. Mu bihe byinshi, bombi bagiye bagaragaza ko bubakiye urugo rwabo ku cyizere no gushyigikirana.