Gicumbi: Umusaza bamusanze yapfuye ubwo yari avuye gufata amafaranga mu kimina

Ibiro by'Akarere ka Gicumbi(Photo:Igicumbi News)

Ahagana saa mbili n’igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 24 Nyakanga 2023, mu Mudugudu wa Rukereza, Akagari ka Murama, Umurenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, niho hasanzwe umurambo w’umusaza witwa Ritararenga Boniface w’imyaka 80, y’amavuko bigakekwa ko yaba yivuganywe n’abagizi ba nabi ubwo yarimo ataha avuye gufata amafaranga mu kimina tutaramenyera umubare.

Uyu musaza yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kivugiza, akagari ka Kivugiza, umurenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi. Umwe mu bagize umuryango we yabwiye Igicumbi News ko batunguwe n’urupfu rw’uyu musaza asaba ko abibgizemo uruhare bakurikiranwa maze bakaryozwa ubuzima bamwambuye.




Ati: “Yabanaga n’umwizukuru we, yari yagiye mu itsinda atashye avuye gufata amafaranga ubwo niyo bamujije kuko nta muntu yari afitanye nawe amakimbirane, yari akuze mbese natwe byadutunguye, twifuza ko mwadukorera ubuvugizi maze hakamenyakana icyihishe inyuma y’uru rupfu rw’umusaza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yabwiye Igicumbi News ko nabo bamenye iby’urupfu rw’uyu musaza, avuga ko hatahita hemezwa ko amafaranga yari yafashe yahita aba intandaro y’urwo rupfu kuko n’ubusanzwe yari asanzwe afite amafaranga bitewe nuko yakundaga kwenga urwagwa rw’ibitoki.




Ati: “Yabonywe n’abagize umuryango we kuko yari yatembereye mu Kagari ka Murama, Centre ya Rukereza, mu gutaha rero ntago yabashije kugera mu rugo, umuryango we ugaragaje ko atageze mu rugo tubasaba gukurikirana mu kumushakisha twamubonye mu kuyira yanyuragamo ataha bigaraga ko yapfuye.”

“Ubu ntabwo hari hamenyekana icyamwishe biracyari mu iperereza kugirango barebe niba yapfuye aguye cyangwa se niba yishwe, turategereje icyo iperereza rizavuga gusa ikigaragara cyo umurambo we wabonetse yapfuye rero ntitwapfa kwemeza ko urupfu rwe ari intandaro y’ayo mafaranga kuko n’ubundi yari asanzwe afite amafaranga kuko yakundaga kwenga urwagwa”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba bwasabye abaturage kujya bava mu rugo bahaye umuryango wabo amakuru y’aho bagiye kugirango mu gihe bagize ikibazo babashe gutabarwa hatabayeho amayobera.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: