Weasel yishimiye ko Teta Sandra yagarutse mu rugo nyuma yuko amuhondaguye akahukana

Umuhanzi wo muri Uganda uzwi nka Weasel yishimiye ko umukunzi we Teta Sandra yagarutse muri Uganda nyuma yuko yahukaniye mu Rwanda amaze kumukubita binkomeye isura ye akayangiza.

Weasel ubutumwa amaze gushyira k’urukuta rwe rwa Facebook kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 15 Mata 2023, anabuherekesha amashusho arimo guhoberana na Teta Sandra. Avuze ko ubwo umukunzi we agarutse ahise asezera ubuzima bwo kurya nabi. 



Yagize ati: ” Hagati aho umukunzi wanjye aragarutse. Hehe no kongera gutungwa na Kikomando(Capati n’udushyimbo), Abanyarwanda babonye urukundo nyarwo. Murakaza neza murugo rwiza ❤️❤️❤️.”

Weasel na Teta Sandra babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. M’ukwezi kwa Gatanu 2020, nibwo bibarutse umukobwa binavugwa ko bagiye gukora ubukwe. Ariko nyuma urukundo rwabo rwakomeje kuzamo agatotsi kugeza ubwo mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi umwaka ushize Weasel yamuhondaguraga isura akayangiza amuziza ko amuca inyuma. 

Bamwe mu banyarwanda batabyishimiye baje gusaba Teta ko ya kwahakuna, aza kubikurikiza agaruka mu Rwanda, ariko mu gihe kitageze ku mwaka bongeye kwiyunga.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: