Football: Sina Gérard FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa 1 muri Shampiyona y’icyiciro cya 3

Sina Gérard FC yasoje imikino ya mbere ibanza iri ku mwanya wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya gatatu mu mupira w’amaguru mu Rwanda nyuma yo kwihererana Inyange FC ikayitsinda ibitego bibiri ku busa.

Ni mu mukino wishiraniro wabaye kuri iki cyumweru Tariki ya 17 Werurwe 2024, ubera kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, aho ikipe y’umushoramari Sina Gérard yari yakiriye ikipe ya Inyange FC  yo mu Kinigi Karere ka Musanze. Dore ko wahuzaga ikipe ya mbere ndetse n’iya kabari bigakomezwa n’uko ikipe yari bubone amanota atatu y’imbumbe yari guhita isoza agace kabanza iri ku mwanya wa mbere.

Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa maze igice cya kabiri cyigitangara abasore ba Sina Gérard FC bariye karungu, barasatira bikomeye. ku munota wa mirongo itanu n’itanu umusore witwa Vivence yabonye igitego ariko sicyemezwa kuko yari yarariye. Gusa Inyange nayo yanyuzagamo igasatira ariko umunyezamu Josephet agahagarara neza akayibera ibamba.

Ku munota wa 71 Diame nibwo yaboneye ikipe yo kuri Nyirangarama igitego cya mbere ndetse no kuwa 85 Shyaka yayiboneye igitego cya kabiri ari nabyo byaje kurangiza uyu mukino birangira ari bibiri ku busa.

Nyuma y’uyu mukino Igicumbinews.co.rw yavuganye n’umutoza wa Sina Gérard FC avuga ko ikipe ye ayizeye kandi ko uyu mwaka izazamuka mu cyiciro cya kabiri. Ati: “Ni umukino utari woroshye ariko aya manota adufashije gushyiramo icyinyuranyo turashaka guha abafana ibyishimo kuko umwaka ushize bitaduhiriye, twiyizeye kuzamuka uyu mwaka”.




Ni mugihe umutoza wa Inyange FC we yabwiye igicumbinews.co.rw ko atahiriwe n’umukino gusa y’ikoma imisifurire itamubaniye. Yagize ati: “Turatsinzwe ariko natwe nibaza mu kinigi tuzabishyura. Abasifuzi ntibatubaniye nko ku gitego cya mbere imisifurire ntiyari myiza”.

Team Manager wa Sina Gérard FC, Ange mu kiganiro yahaye igicumbinews.co.rw  yavuze ko uretse no kuzamuka mu cyiciro  cya kabiri bakeneye n’igikombe. Aravuga ko agiye kongeramo abasatira izamu kugirango bakomeze bitware neza.

Ikipe y’umushoramari Sina Gérard iratangira imikono yo kwishyura, kuri uyu wa Gatandatu Tariki 23 Werurwe 2024 icakirana na Kisaro Villa yo mu murenge wa Kisaro, mu karere ka Rulindo. Ni umukino uzabera kuri Stade ya Gicumbi.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: