AMAVUBI NA BENIN BAGUYE MISWI MU MUKINO W’ISHIRANIRO

Amavubi y’abakinnyu 10 yakuye inota rimwe kuri Benin, ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Tariki 22 Werurwe 2023, u Rwanda rwakinaga umukino wa 3 mu guhatanira kubona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika cy’amakipe cyizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha.

Amavubi yatangiye neza ayobora uyu mukino kuko ku munota wa 13 Mugisha Gilbert usanzwe akinira APR FC yatsinze igitego cya mbere cy’Amavubi ku mupira yari ahawe n’umukinnyi Hakim Sahabu.




Igice cya mbere cyarangiye Amavubi afite igitego kimwe ku busa ndetse benshi bahitaga baha amahirwe iyi kipe ko iri butsinde gusa ntibyaboroheye kuko bakomeje kotswa igitutu ariko babifashijwemo n’umunyezamu Ntwali Fiacre agakomeza gukuramo ibitego byabaga byabazwe.

Igice cya kabari cyatangiye Amavubi asatira ariko biza guhinduka ubwo ku munota wa 63 Umusore Hakim Sahabu yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo ikaza kuvamo ikarita itukura akava mu kibuga.




Umutoza Calros Ferer wari wasomye uyu mukino yakoze impinduka ngo arebe ko yabona itsinzi ariko ntibyamukundiye kuko ku munota wa 81 Steven Mounié yaje kwishyura igitego cy’Amavubi. Bigaragara ko Benin yarushaga u Rwanda gusatira byakomeje ariko umukino uza kurangira amakipe yombi aguye miswi.

Nyuma y’umukino wa Gatatu usize ikipe y’u Rwanda, Amavubi ari ku mwanya wa 3 mugihe igihugu cya Benin cyo kigumye ku mwanya wa nyuma n’inota 1. Mozambique ifite amanota ku mwanya wa kabiri ariko yo na Senegal ari ku mwanya wa mbere n’amanota atandatu bafitanye umukino batarakina.

Umukino wo kwishyura utegerejwe mu cyumweru gitaha nubwo hataremezwa aho uzabera bitewe nuko stade ya Huye yagombaga kwakira uyu mukino yanzwe na CAF, yasabye ko n’ubundi wabera muri Benin gusa hari amakuru avuga ko Amavubi arimo gusaba ko yakwemererwa kwakirira mu gihugu cya Togo mu mujyi wa Lome.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: