Abanyeshuri bo kuri GS Mutara na GS Kinihira bakabije Inzozi zo kugera muri Studios za Radio Ishingiro

Ahagana saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Nyakanga 2023, nibwo abanyeshuri biga mu bigo bya Groupe Scolaire Mutara na Groupe Scolaire Kinihira bageze aho Radio Ishingiro ikorera mu mujyi wa Gicumbi. Bakihagera bamwe bavuze ko bakabije inzozi zabo kuko abenshi aribwo bwa mbere bari bakandagiye muri Studio za Radio.

Umunyamakuru wa Igicumbi News, Niyonizera  Emmanuel  Moustapha, amaze Iminsi asura aba banyeshuri ku bigo byabo muri Gahunda ya Media Club aho yasanze bafite inyota yo kumenya umwuga w’itangazamakuru, nyuma basaba ubuyobozi bwa Radio Ishingiro ko babasura, barabyemererwa.




Mu kiganiro aba banyeshuri baturutse muri ibi bigo bahaye Igicumbi News, bakiva muri Studio za Radio Ishingiro,  bashimiye ubuyobozi bwa Radio Ishingiro bwabemereye kuza kubasura.

Umwe muri bo. Yagize ati: “Niga kuri GS Mutara nahoraga ndota kuzagera kuri Radio ariko ndatunguwe mbese uburyo meze ubu ndumva wagirango ndi ahandi hantu gusa turashimira n’ababigizemo uruhare ngo tuhagere. Tugiye gushaka uko natwe tuzaba abanyamakuru ba ho mu gihe  bazatugirira icyizere”.




Aba banyeshuri basanzwe biga mu mwaka wa kane n’uwa gatanu mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo basabye ko iyi Radio yazabemerera bakaba bagaruka bakavuga amakuru nk’abiyumvamo impano yo kuzaba abanyamakuru.

Banashimiye kandi ubuyobozi bwa Igicumbi Media Ltd kuba bwarazamuye imwe mu mpano yize ku kigo cyabo basaba ko iyi gahunda yakomeza.

Umwe yagize ati: “Ubuobozi bwa Igicumbi Media Ltd mwarakoze kudufatira umunyeshuri dukunda Moustapha byaradushimishije kandi dufite Ishimwe turimo kubategurira muzatungurwa kandi muzabona ko turangwa n’ikinyabupfura Imana ijye ibaha umugisha natwe abari inyuma twizeye ko muzadufasha.”




Kanda hasi ukurikire ikiganiro kirambuye twagiranye n’aba banyeshuri ku Igicumbi News Online TV:

Emmanuel  Niyonizera Moustapha/Igicumbi News