Gakenke: Hari ababyeyi bahawe amafaranga yo kurinda abana babo igwingira bavuga ko barimo kubasaba kuyasubiza ku ngufu

Iyi foto igaragaza Mayor wa Gakenke ari kumwe n'izindi nzego ubwo yari yahamagaje ababyeyi kuri uyu wa kabiri Tariki 11 Nyakanga 2023, muri salle y'akarere, arimo kubabwira ko bagomba gusubiza amafaranga bahawe(Photo Courtesy)

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gakenke, bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bahawe amafaranga na Leta yo kubafasha kurinda abana babo igwingira, baravuga ko barimo gusabwa kuyasubiza ku ngufu ni mu gihe umuyobozi w’akarere ka Gakenke abihakana.

Ubusanzwe Leta itanga amafaranga 25,000 Frw buri mezi atatu mu gihe cy’imyaka ibiri ku ababyeyi batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kugirango barinde abana babo ikibazo cy’igwingira mu gihe cy’iminsi 1000 ibarwa uhereye igihe umubyeyi atangiriye gusama kuko ari ikibazo gihangayikishije igihugu nk’uko bigaragazwa n’ ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho by’abaturage RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Umwe mu babyeyi bahawe aya mafaranga wo mu karere ka Gakenke,  mu mvugo irimo amarira n’agahinda yabwiye Igicumbi  News ko aya mafaranga bayahawe ngo abafashe mu mibereho yabo bitewe nuko bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi bakaba barayahawe bayakeneye ariko kuri ubu ubuyobozi bw’akarere bukaba burimo kubasaba kuyagaruza ku ngufu.

Yagize ati: “Iyi gahunda yari mu karere ka Gakenke sinzi niba yari mu gihugu cyose babaruraga umuntu uri mu cyiciro cya mbere n’icyakabiri atwite ubwo umugore utwite uri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri ntakindi kintu barebaga kuko ntibarebaga ngo afite akazi kameze gute cyangwa se ngo barebe ngo umugabo afite akazi kameze gute, harebwaga kuba utwite uri muri ibyo byiciro rero ku wa mbere social yaraduhamagaye aratubwira ngo tujye kwitaba gitifu ku murenge tujyayo saa mbili twirirwayo tuvayo saa kumi nuko gitifu aratubwira ngo mugomba kwishyura amafaranga mwariye muri abahemu muri ibisambo nuko turabaza tuti twe twariye amafaranga tutayakwiye Koko? kandi mwarayatwihereye? kuko nta gitenge twaguzemo nta hene twaguzemo ntabwo ari amafaranga yagura inka kuko bwa mbere baduherezaga ibihumbi cumi n’umunani tugakuramo Ejo Heza. Kubera ko batubwiraga ko aya mafaranga ari Kagame wayageneye ababyeyi, yabonye ko amafaranga ari make yarayongereye ayagira mirongo itatu nuko dukomeza kuyafata none gitifu ati tugomba kuyishyura ntabindi bisobanuro muzayishyura bitarenze kuwa gatanu, noneho baratwandika ku rutonde ruvuga ngo abafashe amafaranga batayakwiriye turataha ariko ibisobanuro byacu batabyumva.”



Uyu muturage yakomeje avuga ko umuyobozi w’akarere ka Gakenke yabahamagaye akababwira ko bagomba gufungwa mu gihe batishyuye amafaranga batwaye.

Ati: “Twebwe ntakosa twakoze ibyiciro twabiherewe mu nudugudu niba se umuntu afite akazi ka leta ariko atishoboye abizire, twarahamagajwe ku karere, Mayor ubwe yaraje aratubaza ngo nimwe bagore mwariye amafaranga ya leta?, bamwe bati yego abandi bati oya aravuga ati mwebwe ni gute mwariye amafaranga atabakwiriye natwe turavuga tuti twebwe baje bareba umugore utwite dutanga ibisobanuro by’ukuri aravuga ati waba utwite cyangwa udatwite nta mugore w’umuganga cyangwa umwarimu ugomba kuyafata aravuga ati ‘Ni mwinjire hariya, DASSO ni muze, RIB ni muze’ abo bose bari bamaze kubatumira baradukingirana twirirwa turi aho turira tubatakambira, tuti ibi bintu mudutuyeho murabona aya mafaranga yose twayakurahe ko nabo bayaduhaga mu byiciro. Barangije baravuga ngo nitwishyure n’ubundi murakora mugahembwa twirahiriwe turatakamba umunsi wose tubabwira ko twasize abana bacu b’impinja tukabasaba ngo bareke tubazane badufungane naho Mayor arabyanga harimo n’abagore batwite inzara itwicira aho twari muri salle bakoreramo inama njyanama ubundi Mayor aravuga ngo ushonje mumuhe amata sinzi iyo bayakuraga bamwe barayanywa abandi barayanga.”

Umwe muri aba babyeyi yabwiye Igicumbi News ko kugirango bamwe barekurwe muri baje nibura umwe yishyuraga amafaranga ibihumbi mirongo icyenda, umwarimu utayafite Mayor akamujyana kuri SACCO ngo ahabwe inguzanyo hatitawe ku iy’indi yabaga afite ndetse akavuga ko kuri uyu wa Gatatu, Tariki ya 12 Nyakanga 2023, aribwo bongeye guhamagazwa bamwe bagafungwa.

Igicumbi  News ibajije Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vienney, ibyo aba babyeyi bavuga ko barimo kwishyuzwa ku ngufu yabigaramye avuga ko atabizi ahubwo asaba abafite ikibazo ko baza ku akarere bakagikemura ariko akavuga ko hari n’ikibazo cy’abafashe aya mafaranga batabikwiye.



Ati: “Mwababwira bakaza ku akarere tukareba uko icyo kibazo giteye tukagisesengura gusa ariko ikiriho ni uko harimo abantu bagiye bayafata batayakwiye ariko abayafashe bayakwiye ntampamvu ariko abayafashe batayakwiye turi kwibaza ukuntu bayabonye turimo kubisesengura.”

Abajijwe imibare y’abafashe amafaranga bayakwiye ndetse batayakwiye, umuyobozi  w’akarere yasubije Igicumbi News ati: “Ntago navuga ngo imibare turayifite ariko tugenda tureba abagenerwabikorwa bizo gahunda zose ni bangahe? ni bande? uyu arabikwiye se cyangwa ntabikwiye ariko kugeza ubu ntago nakubwira ngo mu karere kose ni aba naba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Jean Marie Vianney yahakanye amakuru arimo gutangwa na bamwe mu babyeyi bavuga ko abanze gusubiza aya mafaranga barimo gufungwa.

Ati: “Niyo mpamvu nanjye nari mbabwiye ngo abagira ikibazo rwose amarembo arafunguye no ku mirenge babafasha, birashoboka ko umuntu yagenda akamubwira ati aya mafaranga ntuyakwiye kandi mu by’ukuri atanasesenguye ngo arebe ibibazo afite cyangwa impamvu yayahawe ibyo rero ubuyobozi buberaho ko bwarenganura abaturage cyangwa abo mubonye badafite nimero yanjye mwayibaha kuko nicyo tubereyeho hariya, ayo makuru yuko hari abagiye kuri abafunzwe yo ntayo nzi.”

Nyuma y’uko umuyobozi w’akarere ka Gekenke ahakanye ko aba babyeyi barimo kwishyuzwa ayo mafaranga ku gahato, Igicumbi News yongeye kuvugana na bamwe mu babyeyi bashimangira ko bakirimo gushyirwa ku nkeke basabwa kuyishyura.

Igicumbi News kandi yamenye ko iki kibazo kitarimo kuvugwa mu karere ka Gakenke gusa ahubwo n’utundi turimo kwishyuza aya mafaranga tukaba turakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: