Gicumbi: Umubyeyi n’umwana we w’imyaka ibiri bapfuye bahiriye mu nzu
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Gacurabwenge, Akagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, habaye inkongi y’umuriro yahitanye umubyeyi n’umwana we w’imyaka ibiri.
Abitabye Imana ni umubyeyi witwa Tumukunde Gentille w’imyaka 25 n’umwana we w’imyaka ibiri. Amakuru y’ibanze agera kuri Igicumbi News avuga ko bombi bari mu nzu ubwo inkongi yatangiraga.
Amakuru avuga ko iyi nkongi yabaye mu masaha ya mu gitondo, aho bikekwa ko umuriro watangiriye hafi y’aho nyina n’umwana bari baryamye. Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’inzego zibishinzwe ryagaragaje ko bishoboka ko inkongi yaba yaturutse ku mashanyarazi, ahari hacometse telefoni yari iri ku muriro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yemeje iby’iyi nkongi mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News.
Yagize ati: “Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, hari umuturage watanze amakuru ko inzu y’umuturanyi wabo yafashwe n’inkongi. Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi rikorera i Gicumbi ryihutiye gutabara rizimya umuriro. Mu kwinjira muri iyo nzu, basanga umwana na nyina bahiriye mu cyumba bari baryamyemo.”
CIP Ignace Ngirabakunzi yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko inkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, ariko ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye iyi nkongi.
Ati: “Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, yatangiriye ahari hacometse telefoni.”
Uyu muyobozi kandi yibukije abaturage gukomeza kwitwararika ku bikoresho bikoresha amashanyarazi, by’umwihariko kwirinda gusiga ibikoresho bicometse ku muriro igihe bititabwaho.
Polisi kandi ikomeza gukangurira abaturage kugira ubumenyi ku buryo bwo gukumira inkongi no kumenya uko bitwara igihe umuriro utangiye, kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora gutera abantu n’ibintu.
Nyuma y’iyi mpanuka, imirambo y’umubyeyi n’umwana we yajyanywe mu Bitaro Bikuru by’Akarere ka Byumba.
Inzego zibishinzwe zikomeje ibikorwa by’iperereza kugira ngo hamenyekane mu buryo burambuye icyateye iyi nkongi n’ibindi byerekeye ibyabaye.
Emmanuel Niyonizera Moustapha
Igicumbi News
Kanda hano ukurikire inkuru irambuye ku Igicumbi News Online TV:
