Uburusiya bwatangaje amagambo akomeye ku bihugu by’uburengerazuba harimo no kuba barema indwara z’ibyorezo
Umutekano rw’u Burusiya rwa Federal Security Service (FSB), Alexander Bortnikov
Umuyobozi w’Urwego rw’Umutekano rw’u Burusiya rwa Federal Security Service (FSB), Alexander Bortnikov, yatangaje ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje gushaka uburyo bwo gukoresha abarwanyi b’imitwe y’iterabwoba ikorera muri Syria mu bikorwa by’intambara n’umutekano byibasira Iran.
Ibi yabivugiye mu nama y’Inama y’Abakuru b’Inzego z’Umutekano n’Ubutasi z’Umuryango wa Commonwealth of Independent States (CIS) yabereye mu mujyi wa Dushanbe, umurwa mukuru wa Tajikistan.
Bortnikov yavuze iki?
Mu ijambo rye, Bortnikov yavuze ko amakuru inzego z’umutekano z’u Burusiya zifite agaragaza ko hari ibihugu byo mu Burengerazuba bikomeje gukoresha abarwanyi bahoze mu mitwe y’iterabwoba nka Islamic State n’indi mitwe yitwaje intwaro, nk’“ingabo zibashamikiyeho” (proxy forces) mu bikorwa bigamije guhungabanya Iran.
Yagize ati: “Abo bantu barimo abaturage b’ibihugu bigize CIS barwanye mu mitwe ya ISIS n’indi mitwe y’iterabwoba, nyuma baza koherezwa muri za gereza zo muri Syria.”
Aya makuru kandi yasubiwemo n’ibiro ntaramakuru bya Leta y’u Burusiya, TASS.
Bortnikov yavuze kandi ko ikoreshwa rya porogaramu z’ikoranabuhanga zari zarashyizwe muri sisiteme z’amakamera y’umutekano yo muri Tehran, mu bikorwa byo kwibasira abayobozi bakuru ba Iran, ari ikimenyetso cy’uko umutekano wo kuri internet n’ikoranabuhanga ushobora gukoreshwa mu bikorwa bya gisirikare n’ubutasi.
Yongeyeho ko kwishingikiriza ku mbuga n’ikoranabuhanga byo mu Burengerazuba bishobora guteza ibibazo bikomeye ku bihugu byinshi, cyane cyane mu rwego rwo kwibasirwa n’ibitero byo kuri internet.
Yashinje NATO ibikorwa by’intwaro z’ibinyabuzima
Mu bindi yavuze, Bortnikov yavuze ko umuryango wa North Atlantic Treaty Organization ukomeje gahunda ndende yo gukora no kugerageza intwaro z’ibinyabuzima(Kurema ibyorezo nka Coronavirus na Ebola) mu bice bitandukanye by’Isi.
Yagaragaje ko ibyo bikorwa bivugwa ko biri kubera mu karere ka Aziya-Pasifika, Afurika ndetse na Amerika y’Epfo.
Yavuze kandi ko hari laboratwari z’ibinyabuzima (biolabs) zikorera no mu bihugu bigize CIS, ndetse ko rimwe na rimwe impanuka zijyanye no gusohoka kw’udukoko dutera indwara zigaragazwa nk’izatewe n’impamvu zisanzwe.
Nta bimenyetso byigenga cyangwa raporo mpuzamahanga yahise itangwa kugira ngo yemeze ibyo birego.
CIS ni iki?
Umuryango wa Commonwealth of Independent States (CIS) washinzwe mu mwaka wa 1991 nyuma y’isenyuka ry’icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti (USSR).
Uyu muryango washyizweho hagamijwe gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byahoze biri muri USSR, cyane cyane mu by’umutekano, ubukungu, ubwikorezi, ubucuruzi n’ububanyi n’amahanga.
Mu gihe USSR yasenyukaga, ibihugu byinshi byari biyigize byashatse uburyo bwo gukomeza gukorana kugira ngo birinde ihungabana rikomeye mu nzego za politiki n’ubukungu. Ni muri urwo rwego havutse CIS.
Icyicaro cya CIS kiri i Minsk muri Belarus.
Ibihugu bigize CIS
Kugeza ubu, CIS igizwe n’ibihugu birimo:
- Russia
- Belarus
- Kazakhstan
- Kyrgyzstan
- Tajikistan
- Uzbekistan
- Azerbaijan
- Armenia
- Moldova
Ibihugu nka Georgia na Ukraine byaje kuva muri uyu muryango nyuma y’umwuka mubi mu mubano wabyo n’u Burusiya.
Uko isi yakiriye aya magambo
Amagambo ya Bortnikov aje mu gihe umwuka wa politiki n’umutekano hagati y’u Burusiya, Iran n’ibihugu byo mu Burengerazuba ukomeje gukomera, cyane cyane kubera intambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati, ikibazo cya Ukraine ndetse n’ibibazo by’umutekano wo kuri internet.
Ibihugu byo muri NATO n’ibyo mu Burengerazuba bikunze guhakana ibirego by’u Burusiya bijyanye no gukoresha imitwe y’iterabwoba cyangwa gukora intwaro z’ibinyabuzima, bikavuga ko ayo magambo aba agamije icengezamatwara za politiki.
Ku rundi ruhande, u Burusiya na Iran byo bikomeje kuvuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bikoresha uburyo bwihishe mu guhungabanya ibihugu bitavuga rumwe na byo.
