Polisi yashyikirije umuturage amafaranga 500, 000 Frw yari yarataye mu Giporoso

Screenshot_20260513-155418

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2026, yashyikirije umuturage HATANGIMANA Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500,000 Frw) yari yataye ku wa 23 Mata 2026 mu muhanda Remera–Giporoso, mu Karere ka Gasabo.

Aya mafaranga Hatangimana yayataye ari mu rugendo rwe, nyuma aza kubona ko ayaburiye mu nzira. Yahise atanga amakuru ku nzego z’umutekano, agaragaza aho bikekwa ko yayataye kugira ngo hashakwe uko yagarurwa.

Nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego za Polisi, aya mafaranga yaje kuboneka afitwe n’umuturage wari wayatoraguye, ahitamo kuyageza kuri Polisi aho kuyifunga. Polisi y’u Rwanda yahise itangira igikorwa cyo gushakisha nyirayo, kugira ngo asubizwe ibye.

Mu gikorwa cyo kuyasubiza nyirayo cyabereye i Kigali, ACP Boniface Rutikanga yashimiye uwo muturage wagaragaje ubunyangamugayo, avuga ko ari urugero rwiza rukwiye kuranga Abanyarwanda.

ACP Rutikanga yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu, kubaha iby’abandi no gukorana n’inzego z’umutekano, by’umwihariko mu gihe babonye ibintu byatakaye birimo amafaranga, ibyangombwa cyangwa ibindi bintu by’agaciro.

Hatangimana Jean de Dieu, wahawe aya mafaranga, yashimiye Polisi y’u Rwanda n’umuturage wayatoraguye, avuga ko igikorwa nk’iki kimusigiye isomo rikomeye ryo gukomeza kwizera ubunyangamugayo bw’Abanyarwanda no gukorana n’inzego z’igihugu.

Polisi y’u Rwanda yibukije abaturage ko gutoragura ikintu cy’undi muntu ugahitamo kukigumana ari icyaha gihanwa n’amategeko, isaba buri wese kujya ageza ku nzego zibishinzwe ibintu byose yatoye kugira ngo bisubizwe ba nyirabyo.