DC Clement yaririye mu rukiko asaba ko afungurwa akajjya kwita ku mugore we urwaye
Umunyamakuru Niyigaba Clement, uzwi ku izina rya DC Clement, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga, mu rubanza rurebana n’ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo. Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa 27 Mata 2026, ruvugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo rwitabiriwe n’abantu benshi baje gukurikirana ibibera muri iyo dosiye.
Urubanza rwatangiye rukererewe, nyuma y’uko umushinjacyaha atinze kugera mu rukiko kubera ko yari yanyuze kwa muganga. DC Clement yageze mu cyumba cy’iburanisha yunganiwe n’abanyamategeko babiri, barimo umunyamategeko uzwi mu manza zikomeye, Me Bayisabe Irene. Ubwo yabazwaga niba yiteguye kuburana, yasubije ko yiteguye.
Urukiko rwasomeye ibyaha bine akurikiranyweho birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, kurwanya ububasha bw’amategeko, ndetse no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibi byaha bifitanye isano n’ibyabereye mu Murenge wa Jabana, aho hari igikorwa cyo gusenya inyubako bivugwa ko yari yubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 31 Werurwe 2026, abakozi b’umurenge wa Jabana n’inzego z’umutekano bagiye gusenya inyubako yari yubatswe mu buryo butemewe n’amategeko. Bwavuze ko ubwo igikorwa cyatangiraga, DC Clement yahageze atangira gutuka no kuvuga amagambo akomeye ku bayobozi bari aho, ndetse ngo yagerageje gusagarira ushinzwe imyubakire mu murenge, Mutangana Victor, amufata mu ijosi ndetse anamuciraho ishati.
Ubushinjacyaha bwongeyeho ko ubwo Mutangana Victor yari yinjiye mu modoka y’umurenge, DC Clement yakurikiye iyo modoka akayikubita, akamenagura ikirahure, ndetse anavuga amagambo yatumye abaturage bagira uburakari, bamwe batangira gutera amabuye inzego zari mu gikorwa.
Mu buhamya bwatanzwe mu rukiko, umunyerondo witwa Cyuzuzo Jean Rene yavuze ko yari mu gikorwa cyo gusenya iyo nyubako, maze DC Clement akamutera igice cya block cyangwa ibuye rikamukomeretsa ku ntoki z’ukuboko kw’iburyo. Yongeyeho ko DC Clement yakomeje gusagarira Mutangana Victor, kugeza ubwo imodoka y’umurenge yangiritse.
DC Clement, mu bisobanuro bye, yemeye bimwe mu byaha aregwa, by’umwihariko kwangiza ikirahure cy’imodoka y’umurenge no gufata ushinzwe imyubakire, ariko avuga ko ibyo byose byaturutse ku burakari yatewe n’uko ishuri yari amaze gushoramo amafaranga menshi ryasenywe.
Yasobanuye ko yari yaragiranye amasezerano na Anatole Uragiwenimana, yo kugura imigabane ya 50% mu ishuri, aho yari amaze kumuha miliyoni 25 Frw kuri miliyoni 50 Frw bari bumvikanye. Yavuze ko bari bafite gahunda yo kuzavugurura ayo masezerano mu 2026 ku buryo bombi bari kuzandikwa ku ishuri ku migabane ingana.
DC Clement yavuze ko ikibazo cyatangiye ubwo ubuyobozi bwagaragazaga ko aho iryo shuri ryubatswe hateganyirijwe ubuhinzi. Ku wa 27 Werurwe 2026, ubuyobozi bw’Umurenge wa Jabana bwaje kubabwira ko inyubako igomba gusenywa. Yasobanuye ko basabye igihe cyo kwisenyera bemererwa iminsi 15, ariko nyuma y’iminsi ibiri haza indi kipe yavuze ko yari irimo inzego z’umutekano, ibategeka guhagarika, igahita itangira gusenya.
Yavuze ko ibyo byamubabaje cyane kuko bari bamaze gushora amafaranga arenga miliyoni 58 Frw, kandi ngo iryo shuri ryari ryarafashije abaturage, harimo n’abo bishyuriye ubwisungane mu kwivuza barenga 1000.
DC Clement yarize mu rukiko asaba kurekurwa by’agateganyo
Mu gihe yasabaga gukurikiranwa ari hanze, DC Clement yavuze ko afite impanga zikeneye kwitabwaho, ndetse ko umugore we arwaye umugongo ku buryo bukomeye. Muri uwo mwanya, byageze aho aririra mu rukiko, asaba inteko iburanisha kumuha amahirwe akajya kwita ku muryango we.
Yavuze ko ubuzima bw’umugore we bumuteye impungenge, kandi ko ashobora kwakira amakuru mabi igihe icyo ari cyo cyose mu gihe yaba agifunze. Yasabye urukiko kumugirira impuhwe, agaragaza ko ikibazo cy’umuryango we gikomeye.
Yatanze ingwate y’inzu ya miliyoni 140–170 Frw
DC Clement yatanze ingwate y’inzu iherereye mu Busanza mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ifite agaciro kari hagati ya miliyoni 140 na 170 Frw, kugira ngo arekurwe by’agateganyo. Abanyamategeko be bavuze ko iyo ngwate igaragaza ko adashobora gutoroka ubutabera.
Umwe mu bunganira DC Clement yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya butandukanye, bityo ngo bitagakwiye gufatwa nk’ibimenyetso bihagije. Yongeyeho ko DC Clement atigeze ahamagarira abaturage kwigomeka cyangwa guhangana n’ubuyobozi, ari na yo mpamvu asanga icyaha cyo guteza imvururu kitakabaye kimushinjwa.
Me Bayisabe Irene yavuze ko ku cyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, Ubushinjacyaha butagakwiye kugikurikirana mu gihe nyir’icyangijwe atatanze ikirego. Yagaragaje ko kuba nta muntu watanze ikirego kuri icyo cyaha, byakabaye impamvu ituma kivaho mu byaha uregwa ashinjwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko busaba ko DC Clement afungwa by’agateganyo iminsi 30, bushingiye ku mpungenge ko yatoroka ubutabera, no kuba iperereza rigikomeje.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko ruzasoma umwanzuro ku wa Kane tariki 30 Mata 2026 saa cyenda.
