Urusimbi rwarikoroje hari uwariwe amafaranga yari kuguramo isanduku yo gushyinguramo se n’uwariwe inkwano
Umukobwa w’imyaka 25 ukomoka mu karere ka Kisii muri Kenya yatangaje inkuru itangaje y’ubuzima bwe, aho avuga ko gukina urusimbi rwo kuri internet ibizwi nk’akadege byari hafi kumwangiriza ubuzima ndetse bikaba byaranagize ingaruka ku muryango we.
Vivian Moraa avuga ko yatangiye gukina urusimbi mu buryo bworoshye, ariko nyuma bikaza kumugiraho ingaruka zikomeye kugeza ubwo yatakaje amafaranga arenga 300,000 KSh (arenga miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda).
Yatangiye akina amafaranga 200 gusa
Moraa asobanura ko urugendo rwe rwo gukina urusimbi rwatangiye mu mwaka wa 2023, nyuma yo kubishishikarizwa na musaza we.
Amafaranga ya mbere yakinishije yari 200 KSh, ayo yari yahawe na nyina. Icyo gihe yabifataga nk’umukino wo kwishimisha gusa, ariko buhoro buhoro byaje kumuhindukira akamenyera kubikora buri gihe.
Musaza we yigeze gutsindwa amafaranga y’ishyingura rya se
Moraa avuga ko mbere y’uko na we abura amafaranga menshi mu rusimbi, yari yarabonye ingaruka zabwo ku muryango we.
Musaza we yigeze gutsindwa 21,000 KSh, amafaranga yari yarateganyijwe kugura isanduku yo gushyinguramo se no gutegura ibiribwa by’abazaza mu muhango wo kumushyingura.
Icyo gihombo cyaramubabaje cyane.
Nk’uko Moraa abivuga, musaza we yamaze icyumweru kirenga yikingiranye mu cyumba, atajya hanze kubera agahinda n’isoni.
Icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kureka burundu gukina urusimbi.
Ariko Moraa we yemera ko atahise afata isomo kuri iyo nkuru.
Kwimukira i Nairobi byatumye arushaho kujya mu rusimbi
Mu ntangiriro za 2024, Moraa yimukiye i Kawangware mu mujyi wa Nairobi, aho yabonye akazi ko kuba umuzamu.
Yatekerezaga ko akazi kazamufasha kubaka ubuzima bwe, ariko aho kumufasha kuzigama amafaranga, byamuhuje n’abantu bakinaga urusimbi kenshi.
Yaje gukorana n’inshuti ye yakoraga ubucuruzi bwo kugurisha imyenda n’inkweto.
Ariko aho kuzigama amafaranga yavaga mu bucuruzi bwabo, bavuga ko akenshi bayashyiraga mu mikino yo kuri internet.
Moraa agira ati: “Twamaraga umunsi tugurisha, ariko nimugoroba ugasanga amafaranga yose tuyashyize mu mikino y’urusimbi, nta kintu dusigaranye.”
Yigeze gusimbuka mu modoka igenda
Kuba yari yarabaye imbata y’urusimbi byageze aho bimushyira mu bihe bikomeye.
Mu gihe kimwe, Moraa avuga ko yasimbutse mu modoka igenda kugira ngo yirinde kwishyura amafaranga y’urugendo.
Icyo gihe yari amaze gutsindwa amafaranga yose yari afite mu mikino yo kuri internet, ku buryo atari azi uko aza kwishyura.
Yagize ati: “Nari maze gutsindwa amafaranga yose. Nari nzi ko umushoferi ari bumbaze amafaranga kandi ntayo mfite.”
Icyo gikorwa cyari gishobora no kumuteza impanuka ikomeye.
Igihe yahuye n’umwarimu wibye amafaranga y’abanyeshuri
Hari n’ikindi gihe Moraa yahuye n’umugore atari azi, wamubwiye inkuru yamutunguye.
Uwo mugore yavuze ko ari umwarimu, ariko ko yari yaribye amafaranga y’abanyeshuri ayashyira mu mikino y’urusimbi.
Uwo mwalimu yavuze ko yari ashobora no gutakaza akazi ke kubera ibyo yakoze.
Nubwo icyo kiganiro cyatumye Moraa atekereza ku ngaruka z’urusimbi, yemera ko icyo gihe atahise arureka.
Icyamuhinduye
Moraa avuga ko icyamufashije gufata icyemezo cyo kureka urusimbi ari igihe yicaye akabarura amafaranga yose yari amaze kurutakarizamo.
Amaze kubara, yabonye ko arenga 300,000 KSh.
Icyo gihe yahise amenya ko ayo mafaranga yari kumufasha gutangira ubuzima bwiza cyangwa akayashora mu bintu byamuteza imbere.
Yagize ati: “Nibwo nasobanukiwe ko ntacyo urusimbi rumariye ubuzima bwanjye.”
Ubutumwa ku rubyiruko
Ubu Moraa avuga ko ashaka gusangiza abandi inkuru ye kugira ngo cyane cyane urubyiruko rumenye ingaruka zo gushaka amafaranga vuba binyuze mu mikino y’urusimbi.
Yibutsa ko nubwo bishobora gutangira nk’umukino woroshye, bishobora kurangira bigize ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu n’umuryango we.
Indi nkuru isa n’iyi
Inkuru ya Moraa isa n’iy’umusore witwa Bradley Obeka wo mu gace ka Juja muri Kenya.
Uyu musore na we yemeye ko yatakaje amafaranga arenga 400,000 KSh mu mikino y’urusimbi.
Ibi byaje no kumutesha umukunzi we nyuma yo kuribwa amafaranga arenga 50,000 KSh yari yarateganyijwe gutanga nk’inkwano.
