Umugabo yaguye gitumo umugore we agiye gukora ubukwe n’undi mugabo nyuma yo kuva mu rugo amubeshye ko agiye gucuruza

Ku ifoto Hasi ni Mumba bari batwaye umugore, hejuru ni Jean n'umugore yari acapuye mugenzi we

Umugabo yaguye mu kantu ubwo yafatiraga mu cyuho umugore we agiye gusezerana imbere y’amategeko n’undi mugabo, nyamara umugore we yari yavuye mu rugo amubeshya ko agiye gukora ubucuruzi.

Ibi byabereye mu gihugu cya Zambia, mu mujyi wa Lusaka, kuri  uyu wa mbere Tariki ya 17 Mata 2023, aho umugabo witwa Joseph Mumba wari uri mu kazi yamenyeshwaga n’umwe mu baturage wamubwiye ko arimo kubona umugore we Mary Lungu agiye gusezerana imbere  y’amategeko n’undi mugabo witwa Jean Murwanashyaka, bivugwa akomoka muri Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mugabo yavuye mu rugo igitaraganya ageze ku biro by’umujyi wa Lusaka asanga koko umugore we agiye gusezerana imbere y’amategeko n’undi mugabo kandi bagifite isezerano rimaze imyaka 20 babana.



ZNBC TV dukesha iyi nkuru, yahise igera kuri Salle yari irimo kuberamo uyu muhango. Amashusho iyi televiziyo yashyize hanze agaragaza ko ubwo umuhango wari urimbanyije, uwari ugiye gusezeranya abageni agiye kubasaba ngo barahirire kubana akaramata, hari undi mugabo wahise yinjira mu rukiko asakuza agaragaza icyemezo cy’isezerano  Avuga ko umugore we yari ageye kumuca inyuma.

Uwari uyoboye uyu muhango w’ishyingirwa yahise abaza abari baherekeje Abageni icyo bavuga kubyo Mumba atangaje. Umwe mu baturanyi babo yahagurutse avuga ko Mary Lungu yari yabwiye umugore we ko azamusigaranira abana kuko agiye gusezerana n’undi mugabo bitewe nuko uwo bari kumwe atamwitaho uko bikwiye.

Uyu muhango wahise uburizwamo kuko bitemewe mu Itegeko Nshinga rya Zambia rivuga ko ugushyingiranwa kwemewe ari ugukozwe hagati y’umugabo n’umugore umwe gusa.



ZNBC yavuganye na Mary Lungu wari utaye umugabo we avuga ko yari abitewe nuko atamwitaho mu rugo ndetse ko atajya anahaha. Ibyo uyu mugabo usanzwe ari umusuderi we yahise ahakana avuga ko umubyeyi w’abana be yavuye mu rugo kuwa gatandatu Tariki ya 15 Mata 2023, amubwira ko agiye gukora ubucuruzi mu karere ka Nakonde none akaba atunguwe no kubona yari ahise amucika.

Ibyo amushinja yabihakanye ashimangira ko urugo rwe rwari ruhagaze neza kubera akazi akora gatuma abona amafaranga, ngo incuro nyinshi yahahaga inkoko. Ntibiramenyekana niba aba bombi baraza kwemera kongerana kubana.

N’isoni ku maso Jean Murwanashyaka wari ucapuye umugore w’abandi, yakomeje abwira ZNBC TV, yo muri Zambia ko yari amaze imyaka 5 afasha  Mary mu buryo bwo kubona amikoro bityo ko umubano wabo atari uwavuba.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: