Uyu munsi muri Czech Republic hari inzoga z’ubuntu

Henshi ku isi kompanyi z’ubucuruzi ziri kurwana no gusubiza ibintu uko byahoze mu gihe leta ziri kugenda zoroshya amabwiriza akomeye zari zarafashe mu kwirinda coronavirus.

Muri Czech Republic kuva uyu munsi kuwa mbere nibwo bafunguye utubari na za restaurants.

Inkuru nziza ku bakunda agatama ni uko urwengero runini muri icyo gihugu uyu munsi rushaka kugarura ‘abo rwari rwarabuze bose’.

Mu tubari twose, buri mukiriya uri busabe inzoga ya Pilsner Urquell arahabwa indi y’ubuntu nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byaho.

Uwararanye inyota muri icyo gihugu uyu munsi arayihashya!

Mu bihugu bimwe na bimwe – nko mu Rwanda – utubari ntituremererwa kongera kwakira abatugana.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bagaragaza ko bakumbuye guhangana n’icyaka bicaranye n’inshuti zabo mu kabari.

@igicumbinews.co.rw