USA: Hatangijwe imikwabu ikaze mu mijyi nyuma y’urupfu rw’umwirabura

Hashyizweho igihe ntarengwa cyo kuba abantu bidegembya hanze mu mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rwo kugerageza guhosha ubushyamirane burimo urugomo hagati y’abigaragambya na polisi kubera urupfu rwa George Floyd.

Imyigaragambyo ikomeje kuba mu bice bitandukanye.

Polisi ihosha imyigaragambyo iri gukoresha imyuka iryana mu maso n’amasasu ya plastike, nyuma yaho imodoka zayo zitwitswe mu mijyi myinshi.

Perezida Donald Trump yavuze ko urwo rugomo ruri guterwa n'”abasahuzi n’abanyakavuyo”.

George Floyd George Floyd yakomeje kubwira abapolisi bamufunze ko adashobora guhumeka

Bwana Floyd, Umunyamerika ufite inkomoko muri Afurika wari ufite imyaka 46 y’amavuko, yiciwe aho yari afungiye kuri polisi ku wa mbere mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota.

Uwari umupolisi Derek Chauvin w’imyaka 44 y’amavuko, w’umuzungu, yarezwe urupfu rwe kandi biteganyijwe ko agezwa mu rukiko ejo ku wa mbere.

Biteganyijwe ko Derek Chauvin agezwa imbere y'urukiko ejo ku wa mbere mu mujyi wa Minneapolis

Mu mashusho yasakajwe ku mbuga za internet, Bwana Chauvin agaragara atsikamira n’ivi ijoshi rya Bwana Floyd mu gihe cy’iminota myinshi. Bwana Floyd agakomeza kumvikana avuga ko adashobora guhumeka.

Abandi bapolisi batatu bari bari aho byabereye na bo kuva ubwo bahise birukanwa ku kazi.

Ni ayahe makuru mashya ku myigaragambyo?

Abigaragambya benshi bateraniye mu mijyi igera kuri 30 muri Amerika.

I Chicago, abigaragambya bateye amabuye abapolisi bahosha imyigaragambyo, na bo bahise babatera imyuka iryana mu maso. Abantu benshi batawe muri yombi ejo ku wa gatandatu.

Polisi y’i Los Angeles yakoresheje amasasu ya plastike mu kugerageza gutatanya imbaga yabateraga amacupa ndetse igatwika imodoka za polisi.

Nyuma, amashusho yagaragaje abantu bahagaze ku modoka za polisi zangijwe.

Abigaragambya bahagaze hejuru y'imodoka ya polisi yatwitswe i Los Angeles muri leta ya California

Ku munsi wa kabiri wikurikiranya, imbaga y’abigaragambya yerekeje ku biro bya perezida bya White House i Washington, DC.

I Atlanta na Georgia, ahamenwe inyubako zikanasahurwa ku wa gatanu, hatangajwe ibihe bidasanzwe mu bice bimwe na bimwe mu kurinda abantu n’ibintu.

Abantu babarirwa mu bihumbi na bo bakoze ingendo mu mihanda y’i Minneapolis, New York, Miami, Atlanta na Philadelphia.

Abigaragambya bateranye bareba inzu igurumana yari isanzwe icururizwamo ibinyobwa bya 'liqueurs'

Umukwabu wo kutajya hanze nijoro wamaze gushyirwaho mu mijyi nka Minneapolis, Atlanta, Los Angeles, Philadelphia, Portland na Louisville.

Ariko, abigaragambya mu mijyi myinshi bakomeje kurenga kuri ayo mategeko y’umukwabu ndetse hakomeje kubaho gusahura mu bice byinshi.

Muri Minnesota, abasirikare babarirwa mu magana bo mu rwego rw’inkeragutabara – basezerewe mu gisirikare gisanzwe cy’igihugu bitabazwa na perezida cyangwa ba guverineri iyo bibaye ngombwa – baritabajwe ku wa gatanu nijoro.

Trump yavuze iki?

Ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu, Bwana Trump yavuze ko urupfu rwa Bwana Floyd “rwujuje mu Banyamerika ubwoba, uburakari n’agahinda”.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo yavugiye muri leta ya Florida aho yari amaze kwitabira igikorwa cyo kohereza mu isanzure abahanga babiri b’ikigo cya NASA ku bufatanye na kompanyi SpaceX y’umuherwe Elon Musk, Bwana Trump yagize ati:

“Mpagaze imbere yanyu nk’inshuti n’umuntu ushyigikiye buri Munyamerika wese ushaka amahoro”.

Abaturage bo muri Minnesota bateguye ibiribwa n'ibyo kunywa byo guha abitabira imyigaragambyo yo mu mahoro

Bwana Trump wamaganye ibikorwa by'”abasahuzi n’abanyakavuyo”, abashinja kudahesha icyubahiro Bwana Floyd.

Yavuze ko igikenewe ari “ugukira atari urwango, ari ubutabera atari akavuyo”.

Ati: “Sinzemera ko abarakare baganza – ntibizabaho”.

Bwana Trump yashinje umuyobozi w’umujyi wa Minneapolis – wo mu ishyaka mucyeba ry’abademokarate – kunanirwa guhagarika imyigaragambyo. Ni yo ya mbere mibi cyane ibaye kuva yagera ku butegetsi.

Yavuze ko niba urugomo rudahagaritswe, hitabazwa inkeragutabara zigakora akazi.

Joe Biden, umudemokarate bahanganye, yashinje Bwana Trump kongerera ingufu umuco wo kutihanganira abo mudahuje ibitekerezo, avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwa Bwana Floyd bagomba kubiryozwa.

@igicumbinews.co.rw