Urunturuntu mu bakinnyi n’abatoza ba Gicumbi FC umutoza yahagaritswe

Hejuru ku ifoto ni Umutoza Tchmais arimo gukoresha imyitozo(Photo: Gicumbi FC)

Ikipe ya Gicumbi FC yo mu karere ka Gicumbi yamaze guhagarika by’agateganyo umutoza wayo wungirije witwa Nshimiyimana Rafiki mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Ni mu gihe andi makuru avuga ko Rutahizamu Dusenge Bertin nawe arimo arasezera muri iyi kipe kubera kutishimira uburyo umutoza amukinisha.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko Nshimiyimana Rafiki yahagaritswe kugirango umutoza mukuru akomeze akazi ke ntakibazo, kubera ko  atumvikana n’umutoza mukuru Ghyslain Tchamais Bienvenue ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igicumbi News yavuganye na Nshimiyimana Rafiki wahagaritswe, atangaza ko we ntacyo yavuga kuhazaza he muri Gicumbi FC.

Ati: “Ubu ntacyo natangaza gusa nahagaritswe Koko reka tuzavugane ejo ntakibazo tuzaganira”.

Nshimiyimana Rafiki yageze muri Gicumbi FC mu mwaka wa 2020 iri mu cyiciro cya kabiri ayifasha kuzamuka mu cyiro cya mbere aho yari avuye muri Sorwathe FC ibarizwa mu karere ka Rulindo I kinihira.

Aya makuru agiye hanze nyuma yuko hari ayahwihwiswaga avuga ko umutoza mukuru Tchamais yasezeye ku mirimo ye ariko ubuyobozi bwa Gicumbi FC bukabihakana bubinyujije k’urukuta rwabo rwa Twitter, bukavuga ko ibyo ari ibihuha umutoza akomeje akazi ke.

Ubutumwa Gicumbi FC yacishije kuri Twitter

Urayeneza John, Perezida wa Gicumbi FC, mu kiganiro ahaye Igicumbi News yemeye amakuru avuga ko Nshimiyimana Rafiki amaze guhagarikwa  mu mirimo ye mu gihe kingana n’ukwezi.

Ati: “Ntabwo Rafiki yahagaritswe igihe kirekire dushaka kureba ibivugwa uko bimeze niba aribyo cyangwa ataribyo gusa yahawe ukwezi kumwe kugirango turebe niba ntagikomeye kirimo rwose gusa na Rafiki yahoze adusaba ko dushaka umutoza mukuru kuko yari azi ko adafite Licence imwemerera gutoza”.

“Ubwo rero wenda impamvu umuntu yavuga yaba yabaye kuba batumvise ibintu kimwe, ntabwo bivuze yuko wenda kuba yaratsindaga cyane aribyo bitumye hazamo ibyo bibazo, ni ibibazo biba bisanzwe kuko n’uriya ni umutoza w’umunyamahanga hari igihe abantu bamubwira ibintu akumva ahari aribyo niyo mpamvu twavuze ngo reka twihe igihe tubanze turebe ko ibyo bintu bavuga aribyo”.

Kanda hasi wumve uko Perezida wa Gicumbi FC abisobanura:

John kandi yakomoje ku makuru avugwa ko Rutahizamu Bertin yaba agiye gusohoka muri Gicumbi FC, maze avuga ko bagifitanye amasezerano.

ati: “Umuntu ufite contract y’ikipe mu gihe runaka ubundi asaba gusohoka muri shampiyona hagati ubwo niba ashaka gusohoka tuzategereza merikato turebe Aho ajya ni hehe, inyungu afitemo ni iyihe, twe inyungu dufite ni iyihe kandi ikindi cya kabiri Bertin ashobora kuba atishimiye uko umtoza atamukinisha kenshi Kandi arabizi afite akazi urumva nawe nk’umutoza kuba atamukinisha kenshi biba byumvikana ni utuntu nkutwo turategereza turebe kuko adufitiye amasezerano y’imyaka ibiri”.

Perezida wa Gicumbi FC  yavuze ko ikipe ye igiye gushyirwamo izindi mbaraga vuba kugirango bakomeze kwitwara neza muri shampiyona kuko batifuza ku manuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu mibare y’imikino iheruka bigaragara ko Nshimiyimana Rafiki wahagaritswe by’agateganyo mu mikino yatoje igera kuri ibiri yatsinze umukino umwe atsindwa undi kuko yatsinzwe na APR FC bitatu kuri kimwe atsinda Etoile De L’Est bibiri ku busa.

Mu gihe Ghyslain Tchamais Bienvenue we mu mikino ibiri iheruka yanganyirijemo n’ikipe ya Musanze FC, I Gicumbi ubusa ku busa mu gihe kandi yatsinzwe na Etencelle bibiri ku busa.

Ikipe ya Gicumbi FC ikaba imaze imikino itanu itabona intsinzi.

Gyslain Tchamais yarekanywe nk’umutoza mukuru wa Gicumbi FC Tariki ya 8 Ugushyingo 2021.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: