Gicumbi FC yarahiriye gutsinda Rayon Sports

Gicumbi FC iratana mu mitwe na Rayon Sports mu mukino wa Shampiyona y’u Rwanda ikomeza ku munsi wa cumi n’umwe kuri uyu wa kabiri mu gihe n’indi mikino izakomeza kugeza kuwa kane.

Ni umukino utoroshye ugiye kubera kuri sitade y’akarere ka Gicumbi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukuboza 2021 saa cyenda (15h00) Aho ikipe ya Rayon Sports imeze neza yanaraye hano mu majyaruguru igiye gukina n’ikipe ya Gicumbi FC,  inyotewe no kuba yabona intsinzi ku mutoza Ghyslain Tchamais Bienvenue ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uza gukina uyu mukino na Rayon Sports adafite umutoza wungirije Nshimiyimana Rafiki wahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe mu gihe kingana n’ukwezi habura iminsi igera kuri itatu ngo bacakirane na Rayon Sports.

Uyu mukino ndetse n’indi mikino yose y’umunsi wa cumi n’umwe wa shampiyona ukaza gukinwa ntabafana mu rwego rwo gukomeza kwirinda ndetse no gukumira icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi ndetse n’u Rwanda muri rusange.

Nyuma y’uko hamenyekanye amakuru avuga ko mu ikipe ya Rayon Sports bamwe mu bakinnyi bayo kandi b’ingenzi banduye icyorezo cya Coronavirus aho bivugwa ko abagera kuri batandatu banduye.

Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports  barimo Nkundamatch ndetse na Marayika babwiye Igicumbi News ko icy’ingenzi ari ugukura intsinzi I Gicumbi dore ko bombi batangarije Igicumbi News ko barimo baza I Gicumbi kureba umukino.

Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC Urayeneza John mu kiganiro yagiranye na Igicumbi News mbere y’uyu mukino yavuze ko ikipe ya Gicumbi FC inyotewe no kubona intsinzi ndetse ko amanota atatu bayakeneye kugirango bakomeze kwitwara neza.

Ati: “Nkuko bisanzwe ikipe ya Gicumbi FC iriteguye neza nyuma yuko imaze igihe ibura amanota iriteguye rwose kuburyo dushaka amanota kandi tukayabona yose, imyitozo yagenze neza muri rusange ntakibazo cyatuma tubura aya manota”.

Kanda hasi wumve uko Perezida wa Gicumbi FC abisobanura:

Perezida John yakomeje avuga ko ikipe ye yiteguye neza kandi nubwo hari amwe mu mu makipe arimo kuvugwamo Covid-19 harimo na Rayon Sports baza gucakirana yavuze ko kuri Gicumbi FC bo ntakibazo bafite ko Kandi icyambere ari amanota atatu kuri uyumunsi.

Ati: “Mu byukuri twebwe ntakibazo dufite cya Covid abakinnyi bose barahari bariteguye wenda uretse abakinnyi babiri bafite imvune bataza kugaragara kuri uyu mukino ariko abandi bose barahari kandi bameze neza ntakibazo na kimwe bose bariteguye ndizera yuko icyo kuvuga ngo ikipe iri ku mwanya wa mbere indi iri kuwa kabiri buriya muri football usanga akenshi ikipe z’imbere iyo zihuye nizo hasi ariho umupira unaryoha kuruta za kipe ziri mu kigero kimwe”.

John ababajwe nuko ikipe ya Rayon Sports ije mu gihe kigoranye cya Coronavirus abafana batarimo kwitabira imikino ariko avuga ko abakinnyi biteguye kuburyo baza kwishima babonye intsinzi ndetse anabifuriza gusoza umwaka neza bakinjira mu mwaka mushya.

Uburyo ushobora kuba wateramo inkunga ikipe ya Gicumbi FC ni ugukunda iyi mibare i kurikira:
*182*8*1*221600#

Mu mikino ibiri iheruka ikipe ya Gicumbi FC yakinnye  muri shampiyona yabonyemo inota rimwe kuri atandatu mu gihe Rayon Sports yo mu mikino ibiri yabonyemo amanota atandatu kuri atandatu.

Nyuma y’uyu munsi wa cumi n’umwe wa shampiyona amakipe yose azajya mu karuhuko kugirango ikipe yigihugu ikine imikino ya gicuti n’Ikipe y’igihugu ya Guinée.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News:

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News