Urukundo rwa Mutesi na Muvumba igice cya 1

Vector Valentine Icon Love Logo with Text.

Reka dukomeze kukwifuriza ibihe byiza wowe musomyi wa igicumbinews.co.rw, tunejejwe no kukubwira ko tugiye kujya tukugezaho inkuru ndende zigaruka k’ubuzima bw’abantu bwa buri munsi iyo tugiye gutangiriraho n’inkuru y’urukundo rwa Mutesi na Muvumba.

Mutesi ni umukobwa mwiza Kandi ukiri muto akomoka mu muryango wifashije,Muvumba ni umuhungu muto ariko urutaho gato mutesi akaba akomoka mu muryango ukennye.

Igihe Mutesi yari acyiga yakundaga guhura na Muvumba cyane maze bigatuma Muvumba amukunda ariko ntagire icyo amubwira kuko yumvaga atabona naho abihera .

Mutesi asoje amashuri yisumbuye ubwo yaragarutse imuhira yanyuze kuri Muvumba maze Muvumba aramubwira ati”Mute ndabona unaniwe zana nkutwaze igikapu”. Mutesi abanza kubyibazaho arayimuha bagenda baganira guhera ubwo mutesi atangira kwiyumvamo muvumba bigeraho barakundana ariko mwibanga.

Ababyeyi ba Mutesi baje kubimenya maze basaba Mutesi kutongera kuganira na Muvumba bagira bati”muvumba ntago arumuhungu twashyingira mu muryango wacu kuko yaba ari nko guca umuryango bityo rero ntidushaka kongera kumva batubwira amakuru yawe na Muvumba ,wenda basi wakundana n’uriya muhungu wo kwa Rubasha”.

Mutesi ntiyari gupfa kubyumva kuko yari yararangije kwiyumvamo Muvumba dore ko nubwo kwa Rubasha naho barabakire mutesi ntiyakundaga uwo muhungu wabo.

Mutesi yatangiye kujya abibwira Muvumba bakajya baganirira ahantu hiherereye, bababyeyi ba Mutesi batangira kumureba nabi bituma Muvumba ahunga ajya aho bita Rwabihundo aho yakoragayo akazi kubuyede.

Ubwo mutesi ababyeyi be batangiye gukora uko bashoboye kose ngo yiyumvemo wamuhungu wo kwa Rubasha kugirango Muvumba azagaruke byararangiye nyamara ntibari baziko Muvumba na Mutesi bandikirana mu ibanga dore ko Muvumba nawe yakoraga amanywa n ‘umunsi ngo arebe ko yazagaruka afite amafaranga.

Ubwo ababyeyi ba Mutesi batangiye gupanga umunsi wa muhungu wo kwa Rubasha azazira kubasura kugirango amenyane neza na Mutesi nyamara Mutesi nawe yahise abibwira Muvumba amusaba ko nawe yazaba Ari hafi cyangwa akanaza mu rugo undi arabimwemerera ,umunsi nyawo ugeze ku gicamunsi nka saa Saba zamanywa wamuhungu aba ageze kwa Mutesi bamuha intebe aricara Mutesi yigira hepfo yinzu bagiye kumva bumva Muvumba arashuhuje yambaye neza ,yashize ubwoba bamwikiriza namacyenga menshi maze Mutesi we aza yiruka n’ibyishimo byinshi aramuhobera arongera aramuhobera uwo muhungu agwa mukantu ababyeyi bo barumirwa .

Ubwo muvumba we ntiyicaye yahise ababwira ko yaraje kubasuhuza ahita agenda Mutesi aramuherekeza aho agarukiye aza yirwarishije avuga ati”Mama ,kuva mugitondo numvaga Munda hashaka kundya none ndumva handiye ngiye kuba niryamiye”. babura icyo bakora uwo muhungu agezaho arataha ababyeyi barumirwa.

Ese urabona urukundo rwa Mutesi na Muvumba ruzaramba ?

Nahubutaha mu igice cya 2 ukamenya aho urukundo rwabo rugenda rugana mugihe ababyeyi ba Mutesi badashaka Muvumba.

Iyi Nkuru muyigezwaho na Habakubana Jean paul/igicumbinews.co.rw