Urugo rw’umwe mu bayobozi ba Manchester United barugabyeho igitero

Ed Woodward, umuyobozi w’ungirije mu ikipe ya Manchester United, abantu bataramenyekana bahengereye adahari maze baza iwe, baririmba indirimbo ziganjemo amagambo ko agiye gupfa.

Amashusho yerekanywe ku mbugankoranyambaga, yerekanye umuntu ajugunya igitambaro ku marembo manini y’urugo, mu gihe abandi barimo baririmba indirimbo bavuga uyu mugabo w’imyaka 48 y’amavuko. Woodward ufite umugore n’abana 2 bakiri bato, ntago yarari mu rugo igihe abo bantu bataramenyekana bateraga urugo rwe.

Ubuyobozi bwa Manchester United bwavuze ko umuntu uwariwe wese uraza guhamwa n’icyi cyaha arahanwa ubuzima bwe bwose, bagize bati, “kuba umufana yatanga igitekerezo n’ikintu kimwe ariko kwangiza no gushyira ubuzima bw’umuntu mu bibazo nabyo n’ikindi kintu ukwacyo, bisobanuye ko nta rwitwazo kuri ibingibi.”

Bakomeje bagira bati, “turabizi ko isi y’umupira wa maguru idushyigikiye, hamwe na Police yo mu mujyi w’IManchester baraza kudufasha gushakisha abihishe inyuma y’uku kwataka batabiherewe uburenganzira.”

Kuri ubu  Manchester United iri ku mwanya wa gatandatu muri shampiyona y’Ubwongereza, aho irushwa na Liverpool amanota 33 iri kumwanya wa mbere, ibi abafana bakaba babishinja uyu muyobozi w’ungirije (Ed Woodward).

Mu mikino ibiri Manchester United iheruka gukinira ku kibuga cyayo, haba uwa Burnley ndetse nuwa Tranmere, abafana baririmbye indirimbo bavuga kuri Ed Woodward, baririmba inshuro nyinshi basubiramo, bahamagara ba nyiri kipe aribo the Glazer family, babasaba kuva mu ikipe ya Manchester United.

Manchester iraza gukina umukino kuri uyu  wa gatatu tariki ya 29 Mutarama 2020, aho bari busure ikipe basangiye umujyi ariyo Manchester City, mu mikino y’ikombe cya Calabao cup aho umukino ubanza United yari yatsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe.

Umwanditsi: DUKUNDANE Ildephonse