Christian Eriksen yasinyiye Ikipe ya Inter Millan

Inter Millan yamaze gusinyisha umukinnyi wakinaga hagati mu ikipe  ya Tottenham, ku mafaranga asaga miliyoni 16.9 z’amayero.

Uyu musore ukinira ikipe y’igihugu ya Denmark, yasinye amasezerano azamugeza ku itariki  30 Kamena 2024 ari mu ikipe ya Inter Millan.

Eriksen yabwiye Spurs ko ashaka kuva muri iyi kipe mu mpeshyi y’umwaka wa 2019, ababwira ko akeneye kujya aho guhangana biri hejuru kurusha mu ikipe  ya Tottenham, nibwo yabasabye ko mu mpera z’uwo mwaka w’imikino, yakwerekeza muri shampiyona ya Esipanye (la Liga), gusa ibi ntibyakunze ko yerekeza muri iyi shampiyona ya Esipanye, umwaka w’imikino wa 2019 -2020 yawutangiye akiri mu ikipe  ya Tottenham, akaba yerekeje mu ikipe  ya Inter Millan amaze gukina imikino 28 mu ikipe ya Tottenham uyu mwaka w’imikino wa 20010-2020.

Eriksen nyuma yo gusinya yagize ati, “ndanezerewe ntago nategereza kwibwira abafana, imibare yerekana ko nakoze neza mu bwongereza.

Icyi nicyo gihe ngo ntangire guhangana gushya, ndishimye kuba nabonye amahirwe yo gukina muri shampiyona y’Ubutariyani by’umwihariko mu ikipe ikomeye kandi nziza nka Inter Millan.” Inter iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Juventus iri kumwanya wa mbere inayirusha amanota ane.

Umwanditsi: DUKUNDANE Ildephonse