Gatsibo: Umwana birakekwa ko yishwe n’inzoga zitemewe azikuye mu kimoteri polisi izitwikiramo

Umwe mu bana bane bikekwa ko bagiye kunywa ibisigazwa by’inzoga z’inkorano bazikuye mu kimoteri Polisi itwikiramo inzoga zitujuje ubuziranenge yapfuye kuri uyu wa mbere Tariki ya 10 Nyakanga 2023. 

Amakuru Igicumbi News yahawe n’umwe mu baturage bari aho byabereye mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, avuga ko ku wa Gatandatu Tariki ya 08 Nyakanga 2023, aribwo abana bagiye ku kimoteri kiri hafi ya Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, gisanzwe gitwikirwamo inzoga zitujuje ubuziranenge, bakuramo ibisigarizwa byazo barazinywa, umwe muri bo ufite imyaka 16 ahasiga ubuzima.



Uyu muturage yagize ati: “Abana bagiye mu kimoteri polisi itwikiramo inzoga zitujuje ubuziranenge bakuramo uducupa twa likeli(Liquor), tutemewe baratunywa. Ubundi abana bagiye kuzinywa bari benshi ariko bane nibo zagizeho ikibazo, umwe yahise apfa, abandi batatu barimo kuvurirwa mu bitaro bya Kiziguro.”

Igicumbi  News yavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko hari umwana nawe yumvishe wapfuye ariko ibindi byaharirwa iperereza kugirango hamenyekane icyamwishe.

Ati :”Ni umwana umwe wapfuye ariko ntabwo ndamenya icyamwishe, ntabwo turamenya niba yishwe n’ibi bijyanye n’inzoga. Amakuru twamenye nuko ari umwana wapfuye kandi umubiri wajyanywe gupima reka dutegereza kwa muganga icyo bazakutubwira, amakuru nituyamenya turababwira, iby’abandi bana byo sindabimenya”.

Amakuru Igicumbi News yamenye nuko mu bandi bana batatu barwariye mu bitaro bya Kiziguro nta numwe urengeje imyaka 14.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: