Umujyi wa Kigali wihanganishije abantu bahanutse muri Etaje mu gihe bishimiraga kureba umukuru w’igihugu

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bwamenye inkuru ibabaje y’abaturage bakoze impanuka ubwo bamanukaga mu igorofa kubera umubyigano mu gihe bishimiraga kureba umukuru w’Igihugu watambukaga asuhuza abaturage mu gace ka Nyabugogo, mu karere ka Nyarugenge.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali ryo kuri wa Gatanu Tariki 12 Gicurasi 2023, rikomeza rivuga ko: “Muri iyi mpanuka hamorekeyemo abantu 12 barimo abagore bane n’abagabo umunani. Babiri bararembye cyane, barimo kwitabwaho ku bitaro bya CHUK. Umujyi wa Kigali ukaba ukomeza kubikurikiranira hafi. Twihanganishije abahakomerekeye ndetse n’imiryango yabo.”

@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: