Perezida wa Kenya Willian Ruto yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali

Perezida wa Kenya William Ruto, yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri wa kabiri Tariki ya 04 Mata 2023, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane ziharuhukiye.

Mu butumwa yatanze mu gitabo cy’abashyitsi, yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse anashimira intambwe u Rwanda rwateye rwikura mu icuraburindi rwanyuzemo, ubu rukaba ari igihugu cyateye imbere.

Perezida Ruto mbere yari yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame, nyuma bagirana ikiganiro n’itangazamakuru. Ibihugu byombi kandi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi, ubuzima, guteza imbere urubyiruko n’ibindi.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: