Umugabo yafashe amashusho y’umugore we arimo kwiyahura birangira ashizemo umwuka

Umugabo usanzwe ukora akazi ko kuvanga umuziki, DJ Brown Skin, wo mu gihugu cya Kenya, yafashe amashusho y’umugore we arimo kwiyahura arinda ashiramo umwuka atamutabaye mu maso y’abana babo babiri.

Muri aya mashusho y’iminota irindwi uyu mugabo yaje no gusakaza ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugore agaragara avuga ko agiye kwiyahura, yahise avanga uburozi, arinako abwira abana be ko abakunda cyane. Uyu mugabo warebaga nkaho ntacyo yitayeho we yari arimo kumubwira. Ati: “Ubwo burozi buvange neza.”

Uyu mugore yaje kubunywa arapfa, ubundi umugabo we uretse gushyira ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga, yanashyizeho amafoto agaragaza yamaze kumushyingura ahagaze imbere y’imva ye.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: